Abangana na 18% mu Rwanda bibasiwe n’indwara y’amenyo

Umushinga wa SOS-Rwanda wita ku isuku yo mu kanwa n’intoki mu mashuri, uvuga ko Abaturage benshi by’umwihariko abana bibasiwe n’uburwayi bw’amenyo.

Abayobozi b'amwe mu mashuri, abana n'ababyeyi basabzwe kujya kwigisha abandi kwirinda indwara zo mu kanwa
Abayobozi b’amwe mu mashuri, abana n’ababyeyi basabzwe kujya kwigisha abandi kwirinda indwara zo mu kanwa

Uyu mushinga ubishingira ku nyigo wakoze mu mwaka wa 2015 ku bana 2063 bo muri Gasabo, Nyamagabe na Gicumbi, igaragaza ko abarenga 44% barwaye amenyo n’ishinya.

Uyu mushinga kandi ushingira ku ibarura ryakozwe na Ministeri y’Ubuzima muri 2016 rivuga ko mu bantu 100 bajya kwa muganga kwivuza buri mwaka, 18% muri bo ari abarwayi b’indwara zo mu kanwa.

Mukabahire Beata ukuriye umushinga wa SOS wita ku isuku yo mu kanwa, avuga ko biterwa n’uko abantu batita ku isuku yo mu kanwa, cyane cyane abana biga mu mashuri abanza.

Agira ati ”Kuba twarasanze 44% by’abana 2063 barwaye amenyo n’ishinya mu mashuri abanza, ubwo biraguha ishusho y’uko bihagaze mu gihugu hose haramutse hakozwe ibarura”.

Mukabahire akomeza avuga ko aho bakorera mu mashuri yo mu turere twa Gasabo, Nyamagabe na Gicumbi, bavuye amenyo abana n’abantu bakuru barenga ibihumbi bitanu.

Ati ”Hari umuntu mukuru tumaze gukura amenyo arindwi kubera ko igihe cyo kuyavura cyari cyarenze”.

Umwana witwa Kagabo Olivier w’imyaka 11, akaba yiga mu mwaka wa gatandatu ubanza ku ishuri ryitwa EP Gacurabwenge mu karere ka Gicumbi, avuga ko nawe yakuwe amenyo arindwi yari yaraboze.

Abakozi ba SOS bavuga ko impamvu ikomeye itera uburwayi bw’amenyo, ngo ari ukutoza mu kanwa buri gihe uko umuntu arangije gufata amafunguro, cyane cyane arimo isukari.

Indi mpamvu ibitera cyane cyane ku bana, ngo ni uguhora barya za ‘bonbon’, ibisuguti(biscuits) ndetse n’ibyo bita supa dipe.

Sten Wienberg Normak uhagarariye abakorerabushake ba SOS bakoze inyigo ku bana barwaye mu kanwa, avuga ko haramutse hakozwe ibarura mu gihugu hose ngo ryafasha inzego kurwanya indwara zo mu kanwa.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Gilles Francois Ndayisaba yizeza ko inyigisho zijyanye n’isuku yo mu kanwa ngo zigiye gutangwa mu mashuri yose.

Avuga ko abantu barenga ibihumbi 13 buri mwaka bajya kwa mu muganga kwivuza indwara zo mu kanwa cyane cyane iz’amenyo n’ishinya.

Indwara zo mu kanwa ngo ziza ku mwanya wa mbere mu ndwara zifata abantu benshi mu Rwanda.

Uyu muyobozi muri RBC akomeza avuga ko bashobora gukora ubuvugizi kugira ngo ibikoresho by’isuku yo mu kanwa bigabanyirizwe imisoro, ariko ko hazabanza ubukangurambaga mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka