Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS/WHO) ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa, kuko yakwirindwa ikanavurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 36 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni icyenda.
Mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, ubu hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kikaba cyaje gisumbura ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Kenya ryateguje Guverinoma ya Kenya ko rigiye gukora imyigaragambyo nyuma yo gutakaza abanyamuryango 10 bapfuye bazize covid-19, mu gihe cy’iminsi ine gusa.
Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko nta mucungagereza wari wagaragaraho icyorezo cya COVID-19, bivuze ko atari bo bayinjije muri za gereza zagaragayemo icyo cyorezo.
Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko abafungwa bagaragayeho COVID-19 batarahura n’abandi bagororwa basanzwe bityo ko ntawavuga ko hadutse icyorezo muri gereza ahubwo ko abagaragayeho uburwayi bari baturutse hanze ya gereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) butangaza ko n’ubwo imibare y’abarwayi ba COVID-19 yagabanutse ugereranyije n’iminsi ishize ngo icyorezo kiracyahari kandi kugitsinda ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 32 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 43 bashya banduye COVID-19, naho abandi 19 mu bari barwaye bakize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho mu bari barwaye ntawakize.
Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 50 bashya banduye COVID-19, abakize ni baridwi, naho uwapfuye ni umwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 20 bashya banduye COVID-19, ni mu gihe mu bari barwaye ntawakize.
Ibyashyizwe ahagaragara ku bushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa COVID-19 byagaragaje ko habonetse urukingo rwa mbere rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19 ku kigero cya 90%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 20 bashya banduye COVID-19, naho barindwi mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho barindwi mu bari barwaye bakaba bakize.
Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu batanu bashya banduye COVID-19.
Nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gusubira muri Guma mu rugo, imibare y’abandura n’abapfa ikomeje kuzamuka.
Amazi yitwa ‘Amakera’ aboneka mu Karere ka Musanze byakomeje kugaragara ko akunzwe cyane n’imbaga y’abaturage iza kuyanywa, akomeje gutera impungenge z’uburyo ashobora gutera indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu bigo bigera kuri 27 byavurirwagamo icyorezo cya Covid-19, bitandatu byonyine ubu ari byo bikorerwamo icyo gikorwa naho ibindi bikaba byarafunzwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 16 bashya banduye COVID-19, naho abandi 13 mu bari barwaye bakaba bakize.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze imodoka 21 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe ku bitaro bishya n’ibifite akazi kenshi kandi biri ahantu hagoye, kugira ngo zifashe gukwirakwiza inkingo no kugenzura ko iyo gahunda yubahirizwa.
Mu rwego rwo kurwanya Malariya, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 18 bashya banduye COVID-19, naho abandi 10 mu bari barwaye bakaba bakize.
Mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize, hari iyavugaga ku burwayi bwo mu nda buterwa n’amafunguro ahumanye. Mu nkuru ikurikira murasobanukirwa n’uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).
Ibitaro bya Gatonde Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, bigeze ku kigero cya 99% byubakwa, aho byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi ijana na bitandatu na magana atandatu na mirongo inani 106,680 bitarenze muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.