Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 151, naho abakize ni 430.
Ndagijimana Joseph uyobora sosiyete ya Zipline mu Rwanda izwiho kugira utudege duto tudatwarwa n’abapilote avuga ko iki kigo cyamaze kwitegura gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Ntara no kuzigeza ku bitaro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho zizajya zitwarwa mu bukonje zikenera.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 198, naho abakize ni 265.
Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko Coronavirus nshya yibasira cyane impindura (Pancreas) ku buryo butaziguye, igahungabanya imikorere yarwo bikomeye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 04 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 154, naho abakize ni 389.
Mu gihe isi yose izirikana uburwayi bwa Kanseri tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri, ibitaro bya Butaro bikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo gusaba abaturage kwisuzumisha no kwivuza kare abantu bakareka imyumvire yo guhora bikanga amarozi mu gihe barwaye.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje akamaro ko guhora abantu bisuzumisha kuko bibafasha kubaho neza no kuvurwa hakiri kare igihe babasanzemo uburwayi.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Maj Dr Ernest Munyemana, avuga ko habonetse imbangukiragutabara 15 serivisi z’ubuvuzi zarushaho kuba nziza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 146, naho abakize ni 218.
Impuguke mu by’indwara ya Kanseri, zitangaza ko iyibasira ibere n’inkondo y’umura, ari zo ziri ku isonga mu zibasira zikanahitana umubare munini w’abantu.
Akarere ka Gicumbi gakomeje gushyira mu ngiro imihigo 92 kihaye ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho gakomeje gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite C, bakazapimwa ku kigero kiri hejuru ya 80% nk’uko babihigiye.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu byumweru bibiri umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, yafashe abantu barenga ku mabwiriza bakoresha uburyo butandukanye mu kuyibeshya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 229, naho abakize ni 473.
Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda ruzakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa Phizer zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare u Rwanda rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa AstraZenica ibihumbi 996.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 155, naho abakize ni 185.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa ‘coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Abajyanama b’ubuzima ni abantu b’inyangamugayo baba barashyizweho n’abatuye mu mudugudu, kugira ngo bajye babafasha mu birebana no kubungabunga ubuzima. Muri buri mudugudu, yaba mu gice cy’icyaro no mu mujyi habarizwa abajyanama b’ubuzima bari hagati ya batatu na batatu.
Umuganga w’Amenyo witwa Dr Bitwayiki Léandre yitera ikinya akikura iryinyo rya Muzitsa. Ibi yabikoze nyuma y’uko hari Umuganga wamukuye iryinyo nabi bikamubabaza cyane.
Kigali Today yagiranye ikiganiro na Jean Michel Iyamuremye, Umuganga akaba n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe muri Centre Psychotherapeutique Icyizere ihereye mu Kagari ka Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye bishoboka. Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage.
Ibigo nderabuzima mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gupima icyorezo cya COVID-19 no gufasha abayirwaye batagombye kujya mu bitaro uretse abarembye.