Muhanga: Ndababonye ukekwaho kwica abana 10 atabigambiriye yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe, ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ndababonye yaburanishirijwe ahakorewe icyaha, asaba imbabazi no gusubikirwa igihano
Ndababonye yaburanishirijwe ahakorewe icyaha, asaba imbabazi no gusubikirwa igihano

Ndababonye akurikiranwego icyo cyaha kubera abana 13 yafashe nk’ugiye kubaha akazi, bagera kuri Nyabarongo, agaha umwe muri abo bana ubwato ngo yambutse bagenzi be 10, baza kurohama kuko bari mu bwato butemewe gukoreshwa.

Umushinjacyaha avuga ko Ndababonye yihaye uburenganzira bwo gutwara abo bana kandi atavugishije ababyeyi babo, kandi ubwato akabuha umwe muri abo bana wari ufite imyaka 14.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ndababonye yarengeje umubare w’abana batatu nyir’ubwato yari yamubwiye ko ari bo babujyamo, bugashingira ku mvugo ya Ndababonye wemera icyaha cyo kwica atabishakaga, no ku birego by’ababyeyi ba nyakwigendera bitabye Imana, bagaragaje ko Ndababonye yabiciye abana bidaturutse ku bushake.

Ubushinjacyaha kandi buvugako hari abatangabuhamya b’abana barokotse iyo mpanuka, ubwo bagenzi babo barohamaga basobanuye ko ubwo bari kumwe na bagenzi babo, Nyakazehe yababwiye ko agiye kubaha akazi ko kwikorera amategura, agatumiza ubwato bwatunze abo bana ariko bwari bwarapfumutse, ku buryo bagihaguruka bwatangiye kwibira kubera ko amazi yari atangiye kubinjirana bakarohama.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo Ndababonye yakoze bibabaje nubwo atari yabigambiriye
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo Ndababonye yakoze bibabaje nubwo atari yabigambiriye

Umushinjacyaha avuga ko iperereza ryakozwe koko ryagaragaje ko ubwo bwato bwari bwaratobotse, ibimenyetso by’imibiri ku bana bapimwe kwa muganga nabyo bikaba byaragaragaye ko bishwe n’amazi koko.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibyo bimenyetso, bwasabiye Ndababonye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ndababonye avuga ko ibyabaye bitamuturutseho, akemera icyaha agasaba ko igihano asabiwe cyasubikwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ndababonye yishe itegeko ry’umurimo riteganya imirimo ibuzanyije ku bana batarageza imyaka 18, irimo ihungabanya imiterere y’umwana, ikorerwa munsi y’amazi n’ikorerwa mu nda y’umusozi, guterura ibikomeye n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana.

Urukiko rwabajije Ndababonye niba ibyo yakoze yari azi ko bibujijwe, asubiza ko asaba imbabazi kuko atari azi ko bibujijwe.

Urukiko rubajije umushinjacyaha niba yemera ko ibyo bihano byasubikwa koko, umushinjacyaha yateye utwatsi icyo cyifuzo, ahubwo asaba ko Ndababonye akora icyo gihano afunze, ariko Ndababonye we yongeraho ko akomeje gusaba imbabazi.

Abaturage bari bitabiriye iburanisha ari benshi
Abaturage bari bitabiriye iburanisha ari benshi

Iburanisha ryasojwe bavuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 15 Kanama 2023 saa cyenda za nimugoroba, ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye.

Icyaha Ndababonye akurikiranyweho yagikoreye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro, ku itariki ya 17 Nyakanga 2023 mu masaha y’igicamunsi, ubwo ubwato yari yashyizemo abana 13 bwarohamaga, 10 bakitaba Imana hakarokoka batatu gusa.

Inkuru bijyanye:

Muhanga: Abana babarirwa mu 10 barohamye muri Nyabarongo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva umusaza yababarirwa na cyane ko na rubanda nyamwinshi bagaragaza ko nta bugome yabikoranye.Iyo abana badapfa baribwifashe ndetse bagafasha ababyeyi.

JAJA yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka