Nyamagabe: Abagororwa ntibishimiye ikibazo cy’inyubako za gereza ya Nyamagabe zishaje
Gereza ya Nyamagabe yagiye ivugurwa kenshi yongera ibyumba by’abagororwa n’imfungwa ariko hari ikibazo cyuko abagororwa n’imfungwa batishimiye inyubako zimwe na zimwe zishaje ndetse n’ibitanda baryamaho.
Gereza ya Nyamagabe yafunguye imiryango yayo mu mwaka 1967, icumbikiye abagororwa n’imfungwa bafungiwe ibyaha bitandukanye harimo n’ibya Jeniside yakorewe Abatutsi bagera ku 2,327.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, mu karere ka Nyamagabe, Intara y’amajyepho, ubwo komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Paul Rwarakabije yasuye yagereza ya Nyamagabe aho yaganiriye n’abagororwa n’imfungwa bacumbikiwe muri Gereza ya Nyamagabe.
Abafungiwe muri gereza bagaragaje ikibazo cyo kuba babangamiwe n’inyubako zishaje n’ibitanda bishaje.

CGP Paul Rwarakabije yijeje abagororwa n’imfungwa ko ikibazo kigiye gukemurwa yagize ati “N’ubundi twari twarabivuze niyo mpamvu tiri aha, kuko bigiye gutangira gushyirwa mubikorwa amazu ashaje avugurwe tunongere umubare w’amazu ahantu hagaragare neza kuko amafaranga yo gusana yo arahari.”
Hari ibindi bibazo byagaragajwe birimo iby’uko abarangije igihano bagenewe n’inkiko gacaca batarekuwe, iby’abifuza kujya gufungirwa hafi y’imiryango yabo n’abifuza gufashwa kwegera imiryango bahemukiye ngo bayisabe imbabazi. Ibyo bibazo byose ngo bizashakirwa umuti vuba.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|