RIB yafunze Karasira Aimable

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 rwafunze Karasira Aimable ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ibyaha akurikiranyweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwiyishe ntaririrwa

theoneste yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ntamunsi numwe Abanyarwanda tuzemerera umuntu wese ushaka kongera kuzana Amacakuburi mubantu ndetse no kungoreka Amateka y’ibyabaye bityo mbonereho Gukangurira Urubyuruko twese cyane twebwe dukunda kuba turi kumbuga nkoranya mbaga gufatanya tukarwanya bene ababantu bashaka kugoreka amateka y’ibyabaye no gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi.

IRADUKUNDA Patrick yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ko mbona abacikacumu barwanya ubutegetsi babaye benshi?Karasira,Sankara,Kizito,Idamange,umugore n’umukobwa ba Rwigara,etc….Ikindi nibaza,ni gute wacika ku icumu rya genocide,hanyuma ukayihakana??? Waba se uhakana ko bene wanyu batishwe na genocide?Ntibyumvikana.

maharangali yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Mukore akazi rwose. Ahubwo bamwe twibazaga uko byagenze, impamvu atafashwe bikaducanga. Ibihe bihora bisimburana iteka. Umuntu upfobya cg agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ???

Alias yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka