Icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rwa Espagne kirasobanutse - Minisitiri Busingye

Minisiteri yUbutabera n’Ubushinjacyaha bukuru bamaganye amakuru avuga ko impapuro zo guta muri yombi Lt. Gen. Karenzi Karake zigifite agaciro.

Mu itangazo Ministeri y’Ubutabera yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, Minisitiri Busingye avuga ko umuntu uvuga ko Lt. Gen. Karake ashobora kongera gufatwa abeshya Abanyarwanda, akamusaba ahubwo kwigaragaza agasobanura icyo yashingiyeho abitangaza.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'Umushinjacyaha mukuru, Johnston Busingye.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Umushinjacyaha mukuru, Johnston Busingye.

Yagize ati"Nave mu bwihisho avugire ahagaragara tugirane ibiganiro mu byerekeranye n’amategeko kuri icyo kibazo."

Busingye yavuze ko ifatwa rya Lt.Gen Karake mu Bwongereza ryari riturutse ku birego by’ubushinjacyaha bwa Espagne.

Busingye kandi yagaragaje ko n’ubwo Lt. Gen Karake yari koherezwa kuburanira muri Espagne nta gaciro byari kuba bifite.

Ku birebana n’ibirego bya Karenzi, Minisitiri Busingye yasobanuye ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne tariki 25 Nzeri 2015 rwatangaje ko ibyo ibirego bitujuje ibyangombwa byo kuba yakurikiranwa n’ubucamanza bw’icyo gihugu n’amategeko mpuzamahanga.

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho, Minisitiri Busingye yagize ati "Iki ni igihe cyo gukorana twuzuzanya. Ndumva ko impapuro zateshwa agaciro niba zitaragateshwa hakabaho gukorana kinyamwuga hagati y’abahagarariye inzego z’u Rwanda na Espagne."

Alphonse Kalimba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Minister nawe urasetsa koko, ngo nave mubwihisho ,ubwoba baba bafitese bwamukundira kuvugira ahagaragara

matama yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

ndabona arukujya dutegereza ibitangajwe na’inzego za leta naho ubundi ibyinshi nsigaye mbona ari ibihuha

Muyinga yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

njye ndi ikigarasha namanika amaboko pe kuko, mbona ntaho bazagera buzuye ibinyoma gusa gusa

Kaneza yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

ariko se ibihuha ko bikomeza kwiyongera tuzabigira gute?
abashaka kuyobya abanyarwanda bariyongera umunsi kuwundi

Kibwa yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka