Mu itangazo Ministeri y’Ubutabera yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukwakira 2015, Minisitiri Busingye avuga ko umuntu uvuga ko Lt. Gen. Karake ashobora kongera gufatwa abeshya Abanyarwanda, akamusaba ahubwo kwigaragaza agasobanura icyo yashingiyeho abitangaza.

Yagize ati"Nave mu bwihisho avugire ahagaragara tugirane ibiganiro mu byerekeranye n’amategeko kuri icyo kibazo."
Busingye yavuze ko ifatwa rya Lt.Gen Karake mu Bwongereza ryari riturutse ku birego by’ubushinjacyaha bwa Espagne.
Busingye kandi yagaragaje ko n’ubwo Lt. Gen Karake yari koherezwa kuburanira muri Espagne nta gaciro byari kuba bifite.
Ku birebana n’ibirego bya Karenzi, Minisitiri Busingye yasobanuye ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne tariki 25 Nzeri 2015 rwatangaje ko ibyo ibirego bitujuje ibyangombwa byo kuba yakurikiranwa n’ubucamanza bw’icyo gihugu n’amategeko mpuzamahanga.
Abajijwe ku kigiye gukurikiraho, Minisitiri Busingye yagize ati "Iki ni igihe cyo gukorana twuzuzanya. Ndumva ko impapuro zateshwa agaciro niba zitaragateshwa hakabaho gukorana kinyamwuga hagati y’abahagarariye inzego z’u Rwanda na Espagne."
Alphonse Kalimba
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Minister nawe urasetsa koko, ngo nave mubwihisho ,ubwoba baba bafitese bwamukundira kuvugira ahagaragara
ndabona arukujya dutegereza ibitangajwe na’inzego za leta naho ubundi ibyinshi nsigaye mbona ari ibihuha
njye ndi ikigarasha namanika amaboko pe kuko, mbona ntaho bazagera buzuye ibinyoma gusa gusa
ariko se ibihuha ko bikomeza kwiyongera tuzabigira gute?
abashaka kuyobya abanyarwanda bariyongera umunsi kuwundi