Gabiro: Perezida Kagame yasabye abacamanza gukorana ubushishozi

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2015-2016 kuri uyu wa 4 Nzeli 2015, Perezida Kagame yasabye abacamanza gukorana ubushishozi mu kazi kabo.

Muri iki gikorwa cyahuriranye no gusoza umwiherero w’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bari bamazemo iminsi itatu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abacamanza ko umurimo bakora ari umurimo ukomeye kandi ufitiye akamaro igihugu, abasaba kuwukorana ubushishozi birinda ruswa.

Perezida Kagame yabasabye kwirinda ruswa n'ibindi byanduza isura y'ubutabera mu Rwanda
Perezida Kagame yabasabye kwirinda ruswa n’ibindi byanduza isura y’ubutabera mu Rwanda

Perezida yagize ati:” Akamaro k’inkiko ni ugutanga ubutabera, ni yo mpamvu mukwiye gukomeza gushyira ingufu mu kazi kanyu no gukorana ubunyamwuga, nubwo hakirimo imbogamizi nyinshi kandi zumvikana, ariko mu kazi kanyu mugomba gukorana ubushishozi mu rwego rwo kwirinda iyo ruswa ivugwa mu micire y’imanza.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira abacamanza ko uko imyaka igenda ikurikirana imikorere y’inkiko irushaho gutera imbere; bitandukanye cyane no mu bihe byashize. Yanavuze kandi ko igihugu kitazareka abantu bakora ibyaha bakomeze kwidegembya.

Mu ijambo rye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yavuze ko muri uyu mwiherero bagize umwanya wo gusuzuma inzitizi ziriho mu migendekere y’imicire y’imanza, bakaba kandi baraganiriye ku byangiza isura y’ubucamanza kugira ngo ibi byose bishakirwe umuti.

Abacamanza n'abanditsi b'inkiko bari babukereye mu myambaro yabo y'akazi
Abacamanza n’abanditsi b’inkiko bari babukereye mu myambaro yabo y’akazi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanavuze kandi ko mu mwaka w’ubucamanza uri gusozwa wa 2014-2015, hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho birimo ko ikoranabuhanga mu micire y’imanza ryatejwe imbere, bikazajya bituma imanza zihuta kurangira.

Mu zindi mbogamizi zagaragajwe mu micire y’imanza harimo ubushobozi bucye bw’inkiko, imanza nyinsi z’abatishoboye, abacamanza bateshutse ku nshingano zabo n’ingufu nke mu kubaka ubushobozi bw’abunganizi mu nkiko.

Ibigereranyo bya raporo ya Transparence Rwanda by’umwaka ushize, bigaragaza ko ruswa yagiye yakirwa mu micire y’imanza zitandukanye ingana n’ibiumbi 642,989 ku muntu.

Abacamanza biyemeje ko bagiye guca ruswa ivugwa mu micire y'imanza
Abacamanza biyemeje ko bagiye guca ruswa ivugwa mu micire y’imanza

Mu bijyanye no kwigenga kw’inkiko raporo zagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 muri Afurika, rukaba ruri ku mwanya wa 1 muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Insananyamatsiko yuyu mwaka wubucamanza 2015-2016 iragira iti:” Kurushaho kubaka ubucamanza buha icyizere ababugana.”

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIZABA.ARIBYIZA NIBABYUBAHIRIZA

MUNANIRA yanditse ku itariki ya: 5-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka