Muri iki gikorwa cyahuriranye no gusoza umwiherero w’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bari bamazemo iminsi itatu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abacamanza ko umurimo bakora ari umurimo ukomeye kandi ufitiye akamaro igihugu, abasaba kuwukorana ubushishozi birinda ruswa.

Perezida yagize ati:” Akamaro k’inkiko ni ugutanga ubutabera, ni yo mpamvu mukwiye gukomeza gushyira ingufu mu kazi kanyu no gukorana ubunyamwuga, nubwo hakirimo imbogamizi nyinshi kandi zumvikana, ariko mu kazi kanyu mugomba gukorana ubushishozi mu rwego rwo kwirinda iyo ruswa ivugwa mu micire y’imanza.”
Perezida Kagame yakomeje ashimira abacamanza ko uko imyaka igenda ikurikirana imikorere y’inkiko irushaho gutera imbere; bitandukanye cyane no mu bihe byashize. Yanavuze kandi ko igihugu kitazareka abantu bakora ibyaha bakomeze kwidegembya.
Mu ijambo rye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yavuze ko muri uyu mwiherero bagize umwanya wo gusuzuma inzitizi ziriho mu migendekere y’imicire y’imanza, bakaba kandi baraganiriye ku byangiza isura y’ubucamanza kugira ngo ibi byose bishakirwe umuti.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanavuze kandi ko mu mwaka w’ubucamanza uri gusozwa wa 2014-2015, hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho birimo ko ikoranabuhanga mu micire y’imanza ryatejwe imbere, bikazajya bituma imanza zihuta kurangira.
Mu zindi mbogamizi zagaragajwe mu micire y’imanza harimo ubushobozi bucye bw’inkiko, imanza nyinsi z’abatishoboye, abacamanza bateshutse ku nshingano zabo n’ingufu nke mu kubaka ubushobozi bw’abunganizi mu nkiko.
Ibigereranyo bya raporo ya Transparence Rwanda by’umwaka ushize, bigaragaza ko ruswa yagiye yakirwa mu micire y’imanza zitandukanye ingana n’ibiumbi 642,989 ku muntu.

Mu bijyanye no kwigenga kw’inkiko raporo zagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 muri Afurika, rukaba ruri ku mwanya wa 1 muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Insananyamatsiko yuyu mwaka wubucamanza 2015-2016 iragira iti:” Kurushaho kubaka ubucamanza buha icyizere ababugana.”
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BIZABA.ARIBYIZA NIBABYUBAHIRIZA