Zimbabwe yongeye guhakana ko idacumbikiye Protais Mpiranya

Leta ya Zimbabwe yongeye guhakana ko idacumbikiye Umunyarwanda ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside witwa Protais Mpiranya.

Zimbabwe ivuga ko bashakishije hose no mu nkambi ariko bakaba batarigeze babona Protais Mpiranya mu mpunzi bacumbikiye; nk’uko umuyobozi w’abinjira n’abasohoka muri Zimbabwe yabitangarije akanama k’abadepite bashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati "byakunze kuvugwa mu itangazamakuru kandi twakoze ibishoboka ngo tubigenzure ariko ntaho twigeze tumubona mu mpunzi cyangwa mu bantu bahawe ibyangombwa byo kuba muri Zimbabwe. Inkambi dufite ni umwe ya Tongogara kandi buri muntu urimo turamuzi".

Clemence Masango yakomeje asobanura ko nubwo Polisi mpuzamahanga ikomeza kotsa igitutu igihugu cye, bo babona ntako batagize bashakisha Mpiranya ariko ntibagire aho bamubona mu mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zimbabwe. Gusa ngo iperereza riracyakomeje nk’uko bitangazwa na Radiyo Voice of the Peolpe yo muri Zimbabwe.

Mu minsi ishize hari abadepite bo muri Zimbabwe baje mu Rwanda bemera ko bagiye gukora uko bashoboye Mpiranya agafatwa kuko hari ibimenyetso byerekana ko aba muri icyo gihugu. Bivugwa ko Mpiranya aba mu gace kitwa Norton hanze y’umurwa mukuru wa Zimabwe.

Protais Mpiranya ni Umunyarwanda ukurikiranyweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyaha byibasiye inyoko-muntu n’ibyaha by’intambara.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zirashakira Mpuranya kubura hasi no hejuru, zikaba zinahamagarira ibindi bicumbikiye abakekwaho Jenoside kubashyikiriza ubutabera.

Mpiranya si ubwa mbere asabirwa gushyikirizwa ubutabera kuko no ku itariki 25 Nzeri 2002 urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwigeze kwandika inzandiko zimushakisha kugira ngo akurikiranywe n’amategeko mbere y’uko rurangiza imirimo yarwo ariko ntiyabashije kuboneka kugeza n’ubu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, imaze kubona ko Protais Mpiranya bitoroshye kumuta muri yombi yahisemo gutanga umusanzu wayo maze ishyira ahagaragara itangazo rihamagarira ibihugu byose kumuta muri yombi ku buryo bwihuse. Si ibyo gusa kandi kuko hari n’akayabo ka miliyoni 5 z’amadorali ku muntu uzamufata cyangwa se agatanga amakuru y’aho yaba aherereye.

Mpiranya wari ufite ipeti rya Majoro, yahoze ari umukuru w’umutwe w’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu mu gihe cya Jenoside muri Mata 1994. Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramushaka kugira ngo zimugeze imbere y’ubutabera maze yisobanure ku byo aregwa.

Niwemwiza Anne Marie

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka