Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko ICTR yakomeje kurega Zimbabwe ko yaba icumbikiye Mpiranya, wahoze uyobora abarindaga perezida akaba ashobora no kuba ari umwe mu bateguye bagashira mu bikorwa Jenoside yo mu 1994.
Umuyobozi mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zimbabwe, Clemence Masango, yatangaje ko Mpiranya atari muri icyo gihugu. Yakomeje avuga ko polisi mpuzamahanga (interpol) yabandikiye ibasaba gukora iperereza kugira ngo barebe niba Mpiranya yaba ari mu gihugu; iryo perereza bararikoze ariko ntawe bigize babona.
N’ubwo ariko Zimbabwe ihakana kuba icumbikiye Mpiranya, Leta y’u Rwanda yo yemeza ko ari ho ari. Ngo bikaba bikwiye ko Zimbabwe imwerekana agashyikirizwa inkiko.
Mpiranya aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. Aregwa kandi kuba ari we wishe abasilikare icumi b’Ababiligi barindaga Agathe Uwilingiyimana wari minisitiri w’intebe icyo gihe. Kuri ibyo byaha aregwa hiyongera ho n’icyo kuba yarahaye intwaro abaturage ndetse n’interahamwe kugira ngo bice Abatutsi.
Umunyamakuru wa Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|