Ku ya 18 Ugushyingo uyu mwaka abacamanza batatu baburanishaga uru rubanza basobanuriye ko icyaha cya Jenoside ari cyo cyaha gikomeye mu rwego mpuzamahanga bityo bakaba badashobora guha madamu Basebya uburenganzira bw’ikiruhuko cya Noheli.
Ubusanzwe ikiruhuko cya noheli ku mfungwa giteganywa n’itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi.
Abamwunganira batangaje ko uru rukiko rutubahirije uburenganzira umukiliya wabo ahabwa n’ingingo ya gatanu y’amasezerano y’i Burayi ku burenganzira bwa muntu. Bahakanye bivuye inyuma ko umukiliya wabo atigeze ayobora agatsiko k’ubwicanyi.
Mu mwaka w’2007 urukiko rwa gacaca rwari rwakatiye Basebya igifungo cya burundu.
Mu minsi ishize hari abacamanza b’Abaholande baje kumva ubuhamya butangwa kuri Basebya mu Rwanda.
Ibiro ntaramakuru Hirondelle byatangaje ko Paul Rusesabagina ari mu bashinjura Basebya.
Basebya ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntambara. Ashinjwa kuyobora agatsiko k’abicanyi i Gikondo mu mujyi wa Kigali mu mwaka w’1994.
Basebya w’imyaka 64, yatawe muri yombi muri Kamena mu mwaka wa 2010 mu Buholandi aho yari yarahungiye kuva mu mwaka w’1998.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|