Uwinkindi yajuririye koherezwa mu Rwanda habura amasaha 48 ngo icyemezo gishyirwe mu bikorwa

Abunganira Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, tariki 17/04/2012, bashyikije urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ubujurire bw’icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu gihe bahuraga iminsi ibiri gusa ngo gishyirwe mu bikorwa.

Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi yagombaga koherezwa kuburanira mu Rwanda bitarenze 19/04/2012. Abamwunganira mu rukiko, Iain Edwards wari mu rubanza rwa Ingabire Victoire na Claver Sindayigaya, bajuririye icyo cyemezo bitwaje urubanza rwa Ingabire Victoire wahagaritse kuburana.

Bikekwa ko Iain Edwards yagiriye inama Ingabire yo kwikura mu rubanza avuga ko atabona ubutabera bunoze kugira ngo Claver Sindayigaya abishingireho abone impamvu yo gusobanura ubujurire bwe bwa kabiri mu rwego rwo gutinza iyoherezwa rya Uwinkindi mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga yagize ati: “ bikekwa ko uwunganira Ingabire Iain Edwards uri mu manza ebyiri yateguye imyitwarire ya Ingabire mu Rukiko rw’Ikirenga kugira ngo abishingireho asobanura ubujurire bwe imbere y’urukiko rwa ICTR.”

Urukiko rwemeje iyoherezwa rya Uwinkindi mu Rwanda tariki 28/07/2011. Icyemezo cyajuririwe tariki 16/12/2011 uruhande rwunganira Uwinkindi rusaba ko icyo cyemezo cyongerwa gusuzumwa, ariko icyifuzo cyabo giterwa utwatsi tariki 23/02/2012.

Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi aregwa ibyaha byo gukora Jenoside n’icyaha cyo gutsemba Abatutsi mu mwaka w’i 1994 i Kanzenze mu karere ka Bugesera, aho yayoboraga itorero ry’Abapantekonti.

Bivugwa ko afatanyije n’imitwe y’abicanyi, abantu basaga ibihumbi bibiri biciwe hafi y’urusengero yayoboraga.

Uwinkindi yavukiye mu cyahoze ari Komini ya Rutsiro, Perefegitura ya Kibuye mu mwaka w’i 1951. Yatawe muri yombi mu gihugu cy’u Bugande kuwa 30/06/2010 yoherezwa ku rukiko rw’Arusha tariki ya 02/07/2010.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka