Uwinkindi azoherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda uyu munsi tariki 13/01/2012 rivuga ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya (ICTR) ruzohereza uwitwa Uwinkindi Jean Bosco kuburanishirizwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Uwinkindi Jean Bosco yari pasiteri mu idini ry’Abapantekoti ahitwa Kanzenze ubu ni mu karere ka Bugesera.

Uwo mugabo nubwo yari pasitoro yakoranaga cyane n’ishyaka rya MRND akarangwa no kwanga bikabije Abatutsi. Ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi baguye mu rusengero yari abereye umuyobozi.

Uwinkindi yashakishijwe n’ubutabera mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2001 bigeza n’ubwo Amerika ishyiraho amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amadorari y’Amerika ku muntu uzamubona cyangwa agatanga amakuru y’ahantu aherereye.

Tariki 30/06/2010, Uwinkindi yafatiwe muri Uganda akubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yoherezwa Arusha tariki 02/07/2010.

Umushinjacyaha muri ICTR, Hassan Bubacar Jallow, tariki 06/05/2011, yasabye ko Uwinkindi yoherezwa mu Rwanda agakurikiranwa n’ubutabera bwaho ariko aza kujurira biba iby’ubusa kuko n’ubundi byakomeje kwemezwa ko agomba kuza mu Rwanda.

Uwinkindi yavutse mu 1951 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye akaba akurikiranyweho Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Icyemezo ntakuka cyo kumwohereza mu Rwanda kizashyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Mukurarinda Alain, avuga ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiye kugirira ikizere ubutabera bw’u Rwanda kandi bagashishikarira gushaka amakuru nyayo azabafasha kumenya ukuri kuko ubutabera bw’u Rwanda ntacyo buhisha.

Mu kwezi kwa cumi 2011, urukiko rukuru rw’u Burayi rwemeje ko Abanyarwanda babiri baba muri Suwede na Norvege bazoherezwa mu Rwanda kuburanishwa.

Undi Munyarwanda ukurikiranyweho Jenoside, Leon Mugesera, nawe agomba koherezwa na Canada mu Rwanda mu minsi ya vuba kugira ngo aburanishwe.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka