Guy Bertrand avuga ibi nyuma y’uko igihugu cya Canada cyemeje ko Mugesera agomba koherezwa mu Rwanda tariki ya 12/01/2012, kugira ngo aburanishwe ku byaba aregwa bijyanye no gukangurira abantu gukora jenoside.
Uyu munyamategeko ugaragaza ugutinya ubutaberwa bw’u Rwanda, bitewe n’uko yahagaritse kunganira mugesera mu kwa 12/2011, ubwo bamenyeshwaga ko Mugesera agomba koherezwa iwabo. Avuga ko Canada yahubutse mu gufata icyemezo.
Agira ati: “Dufite inzego za mbere ku isi mu butabera, none nk’aho twaciriye urubanza Mugesera hano tumwohereje aho inzego z’ubutabera zitarizerwa!”
The montreal gazette dukesha iyi nkuru, kivuga ko Bertrand wunganiye Mugesera mu mategeko imyaka igera kuri 17, avuga ko iki cyemezo kizatuma inzego z’ubutabera za Canada zitakarizwa ikizere n’abatari bake.
U Rwanda rwakiriye neza icyemezo cyo kohereza Mugesera ngo aburanishirizwe imbere y’ abanyarwanda ku byaba birebana no gushishikariza abantu gukora jenoside, n’imvugo zirimo urwango n’ingengabitekerezo nk’uko byumvikanye mu ijambo yavuze kuwa 22 /11/1992.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|