Uwafungiwe Jenoside yagaragaje ko Hategekimana Philippe ‘Biguma’ arushya Urukiko nkana
Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 13 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma arushya ubutabera nkana.
Tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, nibwo rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana Manier wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.
Bumwe mu buhamya bwumviswe tariki 18 Ugushyingo 2024, ni ubw’abatangabuhamya batandukanye barimo uwitwa Muhirwa na Lt Col Nzapfakumunsi (wiyise Munsi) wagaragaje ko Jandarumori itivanze mu bwicanyi ngo keretse ababikoze ku giti cyabo, uyu na we akaba yaratangiye gukorwaho iperereza.
Mu gutangira ubuhamya bwe, Muhirwa yagize ati: “Ibyo mbitse mu mutima wanjye”. Yakomeje avuga ko Biguma akomeza kugora urukiko nkana kandi yaramwiboneye aza ku kazu k’amazi kari kuri Bariyeri yo ku Rwesero.
Muhirwa yakomeje agira ati: “Nahamwe n’ibyaha kandi nasabye imbabazi ku kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 20 bari bakingiranywe mu nzu y’uwitwa Boniface Cyumbati, bishwe tubitegetswe na Biguma”.
Muhirwa yakomeje avuga ko yagumye aho hantu iminsi itatu bakahava bamaze kwica abo Batutsi, ndetse ko yari asanzwe azi Biguma nka Ajida Shefu (adjudant-chef) wa Jandarumori wa Nyanza wari ushinzwe gutanga ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permis de conduire).
Avuga ko Biguma yakundaga kuza kuri Bariyeri kenshi, akabaza abahari impamvu batarimo guhagarika Abatutsi, akongeraho ko ari we wabategetse kwica Abatutsi bari bafungiye kwa Boniface, mu Kagari(Cellule) Kayoborwaga na Straton Rudahunga.
Abo Batutsi babasohoye mu nzu babicira hanze bakoresheje ubuhiri n’inkoni kandi ibyo byakorwaga mu maso y’umujandarume wakubitaga ikibuno cy’imbuda abo Batutsi.
Mu gihe cyo kwica Abatutsi, Muhirwa avuga ko Biguma atari ahari kuko yagiye amaze gutanga amabwiriza yo gutsemba Abatutsi, ndetse ko Biguma yari yavuze ko nagaruka agasanga hari Umututsi uri mu nzu azahana umujandarume. Aho hantu hiciwe Abatutsi bagera kuri 28, bari bahamaze iminsi bafungiranywe batarya ndetse batanywa, bakaba bari abo ku Rwesero barimo abagabo, abagore, abana n’abasaza, by’umwihariko akaba yari azimo Rukoba n’umuryango we.
Mu bandi batanze ubuhamya kuri uwo munsi, harimo Lt Col Nzapfakumunsi wahinduye umwirondoro we akiyita Munsi, aho yagaragaje ko Biguma yari asanzwe amuzi ndetse ko yari azwi cyane nk’umukinnyi.
Lt Col Nzapfakumunsi yakomeje avuga ko Biguma yitabiriye inama yo ku itariki ya 6 Mata 1994, nk’abandi yarimo Bagosora, yari igamije gushyiraho uburyo bwo kwirwanaho mu gihe FPR yaba iteye, yongeraho ko atigeze abona Biguma mu gihe cya Jenoside mu 1994.
Nzapfakumunsi yabajijwe niba Jandarumori yaba yarijanditse mu bwicanyi na Jenoside yakorerwaga Abatutsi, asubiza ko ntabyo azi by’umwihariko atazi ibyabereye muri Nyanza.
Yabajijwe kandi ku byo guhindura amazina akiyita Munsi, asobanura ko impamvu ye itandukanye n’iyatumye Biguma ahindura amazina, kuko ngo niba yarayahinduye byatewe no kuba abantu baragorwaga no kurivuga bityo ko igihe yasabaga ubuhingiro atigeze atekereza ibyo guhisha ko yari umujandarume.
Nyuma yaho Biguma yasabwe kugira icyo avuga ku buhamya bwari bwatanzwe, maze byose arabihakana ahubwo avuga ko ibyo abatangabuhamya bavuze nabo atari bo ngo ahubwo ari misiyo bahawe kuri we kandi ko bari ku gahato kugira ngo bamushinje.
Biguma yahamirije urukiko ko Komanda ari we wari ushinzwe ibikorwa by’abajandarume no kubaha inshingano, akavuga ko we yakoraga nk’umusekereteri gusa.
Biguma kandi avuga ko ibijyanye no guhisha ko yabaye Umujandarume ubwo yasabaga ubuhunzi muri dosiye ye ya OFPRA, yabikoze nk’inama yari yagiriwe.
Ku bijyanye n’uruhare ra Jandarumori muri Jenoside, Biguma yemeza ko byari byabaye akavuyo kandi ko n’ubuyobozi bw’inzego za Gisirikare zitari zigikora. Anashyira mu majwi BIRIKUNZIRA ko ari we wakabaye abazwa iyubahirizwa ry’umutekano muri Nyanza kuko ari bo bagombye kuba bashinzwe kubungabunga umutekano.
Biguma urimo kuburana ubujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, mu gihe cya Jenoside yari Umujandarume muri Nyanza, aho abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bakoranye na we, bagaragaje ko yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri. Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, n’abandi.
Ohereza igitekerezo
|