USA: Umunyarwandakazi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yarekuwe by’agateganyo

Umunyarwandakazi, Munyenyezi Beatrice, wari warafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikiranyweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 hamwe no kuba yarabeshye ashaka ibyangombwa, yarekuwe ejo tariki 12 Mata 2012.

Umucamanza McCafferty yafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uyu mutegarugori w’umunyarwandakazi mu gihe ategereje kuburanishwa bwa kabiri ku byaha aregwa byo kuba yarabeshye kubijyanye no kwinjira ndetse no guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika, aho yahakanye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Ubushinjacyaha bukomeje kugaragaza ko Munyenyezi Beatrice yagize uruhare muri Jenoside yakorwewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu cyahoze ari Butare. Nubwo yarekuwe, Munyenyezi azakomeza gucungirwa mu rugo iwe, ntiyemerewe gukoresha itumanaho rya interineti, abana be nabo babujijwe kugira ahantu bajya, cyakora ngo bazahabwa mudasobwa zo gukoresha mu rugo zifite porogaramu z’igenzura ku buryo hazajya hamenyekana uwayikoresheje.

Munyenyezi Beatrice azasubizwa imbere y’urukiko muri nzeri uyu mwaka wa 2012 nk’uko byemejwe n’urukiko, ariko azakomeza kubonana n’abamwunganira mu nkiko.

Uyu mutegarugori w’umunyarwandakazi, yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka 1998, ahabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu muri 2003 n’urukiko rwa Concord ari narwo ruri kumukurikirana kubyaha aregwa, yatawe muri yombi mu kwezi kwa kamena 2010.

Munyenyezi ni umugore wa Shallome Ntahobari, umuhungu wa Polline Nyiramasubuko wahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango muri Guverinoma ya mbere no mu gihe cya Jenoside. Nyiramasubuko n’umuhungu we bafungiye Arusha kubera ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sha ni mubi nk’umtima we pee

maboyi yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka