Urukiko rwo mu Bufaransa rwanze icyemezo cyo kohereza Muhayimana mu Rwanda

Icyumba cyihariye cy’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa cyemeje ko Claude Muhayimana atazoherezwa mu Rwanda kubera ko ngo ubutabera bwo muri icyo gihugu biziteye umutekano we mu Rwanda.

Tariki 29/03/2012, urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwari rwemeje ko Muhayimana yakoherezwa mu Rwanda nk’uko byasabwe na Leta y’u Rwanda mu mpapuro zisaba kumufata zashyizwe ahagaragara mu Kuboza umwaka ushize.

Muhayimana Claude akurikiranyweho icyaha cya Jenoside ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, cyane cyane ubwicanyi bwakorewe ku rusengero rwa Kibuye tariki 17/04/1994 aho yari umushoferi kuri Guest House.

Muhayimana ahakana ibyaha bya Jenoside ashinjwa ahubwo akavuga ko yafashije ingabo z’Abafaransa mu gihe Jenoside yabaga. Yahungiye mu Bufaransa muri 2001 nyuma y’imyaka 6 yari amaze mu gihugu cya Kenya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka