Tariki 29/03/2012, urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwari rwemeje ko Muhayimana yakoherezwa mu Rwanda nk’uko byasabwe na Leta y’u Rwanda mu mpapuro zisaba kumufata zashyizwe ahagaragara mu Kuboza umwaka ushize.
Muhayimana Claude akurikiranyweho icyaha cya Jenoside ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, cyane cyane ubwicanyi bwakorewe ku rusengero rwa Kibuye tariki 17/04/1994 aho yari umushoferi kuri Guest House.
Muhayimana ahakana ibyaha bya Jenoside ashinjwa ahubwo akavuga ko yafashije ingabo z’Abafaransa mu gihe Jenoside yabaga. Yahungiye mu Bufaransa muri 2001 nyuma y’imyaka 6 yari amaze mu gihugu cya Kenya.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|