Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Eugène Rwamucyo yakatiwe igifungo cy'imyaka 27
Dr. Eugène Rwamucyo yakatiwe igifungo cy’imyaka 27

Urwo rukiko rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ni icyemezo cyatangarijwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, aho abagize inteko iburanisha bari mu mwiherero ari wo wavuyemo igihano cyakatiwe Dr. Rwamucyo.

Dr Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko akatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ibimenyetso ku byaha yaregwaga byo kuba mu gatsiko k’abateguraga Jenoside, icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kuba icyitso mu byaha byibasiye inyokomuntu. Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumuhamya ibyo byaha, agahanishwa gufungwa imyaka 30, mu rwego rwo gutanga Ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’abayirokotse.

Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko Dr Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora imihanda (caterpillar).

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr. Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica.

Yagize ati: “Yabwiye umuyobozi wo kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo”.

Si ubwa mbere Dr. Rwamucyo, yari akurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside, nubwo ubwa mbere urubanza rwabaye adahari, aho Urukiko Gacaca rw’i Ngoma, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, rwari rwaramuhamije ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, gutegura umutwe w’abicanyi bagamije gukora Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwica, gushimuta abagore n’abakobwa, guhagararira abagombaga gushyingura Abatutsi ari bazima, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka