Urukiko rwashinje Muhayimana kunyuranya mu bwiregure bwe

Urubanza rw’ubujurire Claude Muhayimana ashinjwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ku wa 24 Gashyantare 2026 yatangiye kwisobanura, urukiko rumushinja kunyuranya mu mvugo.

Mu kumuhata ibibazo, urukiko rwibanze cyane ku kugaragaza ko hari ingingo zitandukanye zigaragaza ukunyuranya mu mu bwiregure bwe.

Mu ibazwa rye, Muhayimana yemeye ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anemeza ko no mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye yhabaye.

Cyakora, yahakanye yivuye inyuma uruhare urwo ari rwo rwose muri ayo mahano, agira ati “Hari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko njye sinigeze nyitabira.”

Perezida w’Urukiko yamusabye gusobanura uko yabonaga ibihe bya Mata kugeza muri Nyakanga 1994. Muhayimana yavuze ko mu ntangiriro atigeze asobanukirwa neza ibyari birimo kuba, akibwira ko ari imvururu zisanzwe nk’izabaye mu 1973.
Yavuze ko ku wa 7 Mata 1994 yari agiye mu kazi ariko agarurwa n’amabwiriza yo kudatembera, nyuma agahitamo kuguma iwe ndetse akihisha kubera amakuru yavugaga ko ari ku rutonde rw’abantu bakekwagaho gukorana n’Inkotanyi.

Icyakora, urukiko rwagarutse ku buhamya bw’abatangabuhamya benshi bamushyira mu bikorwa byo gutwara Interahamwe n’abajandarume bajyaga mu bitero byibasiye Abatutsi, by’umwihariko ku ishuri rya Nyamishaba no ku musozi wa Bisesero.

Muhayimana yakomeje kubihakana, avuga ko atigeze atwara imodoka yakoreshejwe muri ibyo bitero. Abajijwe by’umwihariko ku buhamya bw’abarokotse Jenoside bavuze ko bamubonye atwaye imodoka itukura ku wa 15 Mata 1994 mu gitero cyabereye i Nyamishaba. Yavuze ko atigeze ajya aho hantu kuri uwo munsi, ahubwo ko yari mu rugo cyangwa ku kigo cya jandarumori.

Ku bijyanye n’imodoka ya Daihatsu yavuzwe kenshi mu buhamya, Muhayimana yavuze ko atigeze ayitwara, uretse igihe kimwe gusa ajyanye umurambo wa Mwafrika i Ruhengeri abisabwe n’abajandarume.

Aha ni ho urukiko rwagaragaje ukunyuranya mu magambo ye, cyane cyane ku masaha n’igihe ayo makuru yatangiwe, kuko inyandiko ziri mu rukiko zerekana amasaha atandukanye n’ayo atanga.

Perezida w’Urukiko yamushinje kudahuza ibisobanuro bye n’ibimenyetso byanditse, mu gihe we yavuze ko ashobora kuba yarumviswe nabi cyangwa ko habayeho kwibeshya ku masaha.

Abunganira abaregera indishyi na bo bamubajije impamvu avuga ko atigeze amenya ubwicanyi bwakorwaga mu mujyi wa Kibuye, nyamara hari impunzi nyinshi zari zahungiye kuri Stade Gatwaro iri hafi y’iwabo.

Muhayimana yasubije ko yabonaga impunzi ariko atatekerezaga ko zizicwa, yifashishije urugero rw’ibyabaye mu 1973 aho ngo abahunze basubiraga iwabo nyuma y’imvururu.

Yanabajijwe kandi ku butumwa bwa radiyo RTLM bwashishikarizaga kwica Abatutsi, avuga ko yayumvaga ivuga cyane ku byaberaga i Kigali kandi ko atigeze afata ibyo yatangazaga nko gukangurira ubwicanyi abo ku Kibuye.

Mu iburanisha hanagarutswe ku buhamya bw’uwahoze ari umugore we, Médiatrice Musengeyezu, wavuze ko mu gihe cya Jenoside hari abantu bajyaga baza mu rugo rwabo kandi ko hari amakuru y’uko abari kuri Stade Gatwaro bari bagiye kwicwa.

Muhayimana yabihakanye, avuga ko atumva impamvu uwo bari barashakanye yaba yarahindutse akavuga ibyo atemera.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko hari abatangabuhamya benshi bahuriza ku kumushyira mu bikorwa byabereye i Nyamishaba no mu zindi nsengero n’ahandi Abatutsi bahungiye, Muhayimana akomeza kuvuga ko, abo bose bamubeshyera cyangwa ko hari umugambi wo kumuharabika.

Muri rusange, umunsi wa 15 w’urubanza waranzwe no kugaragaza ingingo nyinshi urukiko rubona ko zitanyuze mu mucyo mu bwiregure bwa Muhayimana, by’umwihariko ku bihe, amasaha n’aho yavugaga ko yari ari mu minsi ya mbere ya Jenoside.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka