Urukiko rwa Versailles rwongeye kwanga kohereza Bigwenzare mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 10/01/2012, urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwongeye kwanga ko Manasse Bigwenzare ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yoherezwa mu Rwanda.

Radio France dukesha iyi nkuru, itangaza ko Bigwenzare yabwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda Jenoside aribwo igitangira. Yongeraho ko ibyo bamurega ari “ibinyoma,” byatumye uru rukiko rwongera guhakana ko aza mu Rwanda nk’uko rwari rwabivuze tariki 13/10/2012.

Uru rukiko kandi rwategetse ko Bigwenzare akurirwaho imbibi, yari yashyiriweho atagomba kurenga, nyuma y’uko atabwa muri yombi mu kwezi kwa 06/2011. Yari yahawe ubwenegihugu bw’ubufaransa mu mwaka wa 2010.

Umucamanza uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, Gilles Paruelle, avuga ko Bigwenzare yabeshye urukiko ku ngingo nyinshi zatumye ahabwa ubwenegihugu.

Paruelle avuga kandi ko u Rwanda rukwiye gukomeza gusaba ko Bigwenzare yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abazwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bigwenzare w’imyaka 76 yahoze ari umukuru w’urukiko rwa kanto rwa Murambi (ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba). Yaburanishijwe ku birego yaregwaga by’uruhare yagize mu gutegura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri komini ye mu gihe cya Jenoside.

Ku itariki ya 24 Nyakanga 2007, Bigwenzare yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igihano cyo gufungwa burundu adahari. Icyo gihe yari muri iki gihugu cy’u Bufaransa, aho yahungiye nyuma ya Jenoside akaza kubona icyangombwa cy’ubuhunzi mu 2003.

Bigwenzare yavumbuwe na Alain Gauthier uhagarariye umuryango CPCR ufasha Abanyarwanda gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside no kuregera indishyi mu mwaka w’2007.

Icyo gihe yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru n’umuryango we ahitwa Bouffemont mu karere ka Val-d’Oise, mu bilometero 28 mu majyaruguru ya Paris.

Kwanga kohereza Bigwenzare mu Rwanda bije nyuma y’aho mu minsi ishize urukiko rw’i Paris narwo rwanze icyemezo nk’icyo cyo kohereza Agatha Kanziga Habyarimana.

Mu kwezi kwa 09/2010 naho uru rukiko rwanze ikindi cyifuzo cyo kohereza Eugène Rwamucyo mu Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka