Urukiko rwa Suwedi rwemeje ko Mbanenande afungwa burundu kubera Jenoside

Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi bwemeje ko Stanislas Mbanenande azafungwa burundu kubera ko ahamwa n’ibyaha yakoze mu gutiza umurindi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyigiramo uruhare rwe bwite.

Stanislas Mbanenande ufite imyaka 55 wahawe ubwenegihugu bwa Suwedi mu 2008. Yashinjwaga kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibyaha yakomeje guhakana ariko akabyemezwa n’inkiko zo mu rwanda n’izo muri Suwedi.

Mu 2009 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha bya Jenoside mu rubanza rwabaye adahari, ariko igihugu cya Suwedi cyanga kumwohereza kurangiza ibihano mu Rwanda, ahubwo inkiko zacyo nazo zimukoraho iperereza ryageze n’ubwo abacamanza ba Suwedi bajya mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka mu cyahoze ari Kibuye yari yatawe muri yombi mu 2011 ashinjwa kugira uruhare mu kwica no kwicisha Abatutsi aho yakomokaga muri Kibuye. Yaburanishijwe n’inkiko zo muri Suwedi, zimukatira gufungwa burundu muri Kamena 2013 ariko arajurira.

Tariki 19/06/2014, urukiko rukuru wa Stockholm muri Suwedi rwemeje ko uyu Stanislas Mbanenande ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, rwemeza ibihano byo gufungwa burundu, akazabirangiriza muri gereza zo muri Suwedi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabandi bose bagomba guhanirwa ibyo bakoze kuko bahemukiye igihugu,ubutabera burakabaho.

HATEGEKIMANA JMV yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Nagende yiberemo kugeza arangiye

Kajanja yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka