Urukiko rwa Paris rwanze icyifuzo cyo kongera gukora iperereza ku rupfu rwa Habyarimana

Kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cya Agathe Habyarimana n’imiryango mike imushyigikiye gisaba ko u Bufaransa bwongera gukora iperereza ku rupfu rw’ umugabo we, Juvenal Habyarimana, rwabaye mu ijoro ryo kuwa 06/04/1994.

Iperereza ryakozwe n’abacamanza b’inzobere Marc Trevidic na Nathalie Poux mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko ibisasu byo mu bwo bwa misile byahanuye indege yarimo Habyarimana, byarashwe bituruka mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyayoborwaga n’abasirikare ba Habyarimana bitandukanye n’ibyavuzwe mbere n’umucamanza Jean-Louis Bruguiere.

Jean-Louis Bruguiere ushinjwa gukoreshwa n’ubutabera bw’u Bufaransa yari yavuze ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byatutse i Masaka ashaka gushyira urupfu rwa Habyarimana ku ngabo zahoze ari za RPF kuko zashoboraga kuhinjira rwihishwa.

Ibi bishimangira ko uwari umukuru w’igihugu yahitanwe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga ko amasezerano ya Arusha yo gusangira ubutegetsi n’abo mu ishyaka rya FPR ashyirwaho umukono.

Iperereza rya Trevidic na Nathalie ntiryakiriwe neza habe na gato na Agatha Habyarimana n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta imuri inyuma.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe tariki 19/03/2013 kivuga ko kutakira ubujurire bwa Agatha Habyarimana n’imiryango itegamiye kuri Leta imushyigikiye bidakuraho gukora iperereza ngo hazamenyekane ibikorezwa by’ubutegetsi bwa Habyarimana byagize uruhare mu rupfu rwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta mpamvu y’ andi maperereza, kuko yarapfuye kdi niwe wiyishe, nawe ntiyifuzaga ko abatutsi babaho afatanyije na mugasera

peter yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka