Urukiko rw’u Bufaransa rurega Dr Munyemana Sostene icyaha cya Jenoside

Jean-Yves Dupeux, uwunganira Munyemana mu rubanza, yatangaje ko Urukiko rw’i Paris rurega Umunyarwanda Dr. Munyemana Sostene, uba mu gihugu cy’u Bufaransa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .

Jean-Yves Dupeux yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko Munyaneza uba mu Bufaransa guhera 1994 aregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Dupeux akomeza avuga ko Munyamana yarekuwe ariko yambuwe urupapuro rw’urugendo (passport) kandi agomba kwitaba polisi igihe cyose imukeneye.

Mu mwaka wa 2008, Dr. Munyemana yangiwe ubuhunzi n’igihugu cy’u Bufaransa ariko akomeza gukorera mu bitaro bya Villeneuve biri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Mu mwaka wa 2010, u Bufaransa byanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza Dr. Munyemana mu Rwanda.

Munyemana avuka ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare aho yabaye na muganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza akaba akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Kaminuza ndetse n’ibitaro byayo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka