Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ubujurire bwa Victoire Ingabire

Kuri uyu wa kane tariki 18/10/2012, Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko amategeko ahana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside atanyuranije n’itegeko nshinga, nk’uko Victoire Ingabire yari yarabijuririye mu rukiko rukuru bigatuma urubanza rutinda kurangira.

Ingabire Victoire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, azasomerwa imyanzuro y’urubanza rwe mu rukiko rukuru, kuri uyu gatanu tariki 19/10/2012, nyuma y’uko Urukiko rw’ikirenga rwanze ko amategeko amuhanira ingengabitekerezo ya Jenoside ahinduka.

Ingabire yari yaravuze ko itegeko rimuhanira ingengabitekerezo ya Jenoside (ingingo ya 2 kugeza kuya 9), rinyuranyije n’itegeko nshinga ryemerera buri muntu kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, aho yasabye ko izo ngingo zakurwaho, kuko zidasobanura neza aho ubwo burenganzira bugarukira.

Imyanzuro yasomwe na Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Kayitesi Zayinabo Sylvie, ivuga ko n’ubusanzwe izo ngingo Ingabire asaba ko zakurwa mu itegeko, zavanweho hagasigara iya kabiri n’iya gatatu, kuko zo zitabangamiye itegeko nshinga.

Nubwo n’izo ngingo ebyiri zisigaye Ingabire n’umuburanira Me Gatera Gashabana bari basabye ko zakurwaho, kuko ngo zidasobanura neza ingengabitekerezo ya Jenoside, visi perezida w’urukiko yavuze ko kuba zituzuye bitavuze kuzikuraho, ahubwo zigomba kuzuzwa, kandi uregwa agakomeza gukurikiranwa.

Kayitesi Zayinabo yongeraho ko izo ngingo zisa n’iya 116, iri mu mategeko mpanabyaha, kandi ko iyo ngingo Ingabire atigeze ayiregera.

Yakomeje asobanura ko itegeko rihanira ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange, ubwaryo rirega Victoire Ingabire kuko risobanura neza icyo ingengabitekerezo ya Jenoside ari cyo, kandi rijyanye n’amategeko mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside.

“Iyi myanzuro ntabwo inshimishije na gato”, ni ryo jambo Ingabire yatangarije abanyamakuru, ubwo yari asohotse mu rukiko.

Kuri uyu wa gatanu nibwo urukiko rukuru rwa Repubulika, ruzasoma imyanzuro y’urubanza Victoire Ingabire Umuhoza aregwamo, akaba amaze imyaka ibiri aburana ku byaha bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka