Urukiko rukuru rwanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Mugesera

Urukiko rukuru rwemeje ko ibyo ubushinjacyaha bwasabaga byo kubanza gusuzuma ikimenyetso bwatanze mu rubanza rwa Mugesera niba nta nenge gifite, bitaba impamvu yo guhagarika iburanisha.

Urukiko kandi kuri uyu wa 02/04/2013 rwafashe umwanzuro ko ibimenyetso byose bikomeza gukoreshwa rukazasuzuma agaciro kabyo mu mikirize y’urubanza mu mizi.

Inteko iburanisha uru rubanza yatangaje ko ari uburenganzira n’inshingano z’ubushinjacyaha kwerekana ko ijambo bwashyikirije urukiko ari ryo Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992, bukanerekana ko ibyo yavuze bigize ibyaha. Ngo kuba rero Mugesera atemera iryo jambo, ntibikwiye guhagarika iburanisha.

Urukiko rwavuze ko guhagarika iburanisha ari umwanzuro wagira ingaruka ku rubanza rwose mu mizi, kandi bikozwe bikaba byaba bishingiye ku ngingo imwe gusa.

Urukiko rusanga ubushinjacyaha budakwiye kugira impungenge z’uko Mugesera atemera ijambo bwatanze, kuko butanga ibimenyetso bishinja ushinjwa na we agatanga ibimushinjura, nyuma urukiko rukazabisuzuma byose.

Indi ngingo igize icyifuzo cy’ubushinjacyaha, ni aho bwasabaga ko Mugesera atakomeza gukoresha inyandiko za Abdul Ruzibiza, ngo kuko yagiye yivuguruza akanavuga ko yabeshye, bityo inyandiko ze zidakwiye gufatwa nk’ukuri.

Aha urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byose byemewe mu rukiko, byaba ibishinja cyangwa ibishinjura. Mu mikirize y’urubanza mu mizi, ni bwo urukiko ruzasuzuma agaciro ibyo bimenyetso byose bifite.

Urukiko rukuru rwahise rutegeka ko urubanza rukomereza aho rwari rugeze, Leon Mugesera agakomeza kwiregura ku cyaha cya gatatu, ku byaha bitanu ubushinjacyaha bumurega.

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992. Birimo ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wa jenoside no gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Uru rubanza rwa Dr Leon Mugesera ruburanishwa n’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bikomeye, nk’ibyibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara. Rwemejwe n’inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibamukari tu kubera urimi rwe rurerure

Juma yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Kayitsinga nakumvise kandi unyumve neza. Mugesera yireguye avuga ko ijambo yumvishijwe atari ryo yavuze. Ko ryahinduwe (rikaba atari umwimerere). Wasanga afite ijambo yavuze rikaba ryanditse ahantu riri muri archives ze. Jye ndamuzi nta cyo akora atagiteguye. Ashobora kuzabatungura akaryerekana aho wanasanga ariya magambo akubiye mo urwango atarimo. Ubu ikigenderewe bamubaze we umwimerere w’ijambo yavuze. Yitwaga "Umwigisha" muri UNR, ntiyajyaga muri mitingi atateguye ijambo ari buvuge, tegereza urebe ko umwimerere waboneka. Naho kuba ikimenyetso kigaragaza ubusembwa byonyine byagitesha agaciro mu rwego rw’amategeko.

kamali yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Hahahhh Kamali icecekere rwose. Mugesera ntarabasha gusobanura amagambo amwe namwe yavuze. Gutema amajosi, gucushwa iyubusamo ya Nyabarongo etc. Umenye ko ijambo rimwe gusa rishobora kukugusha mu cyaha. Kandi akarenze umunwa...... iyuzurize

kayitsinga yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Mugesera azi kwisobanura. Nubwo ririya jambo yarivuze ariko nta gihamya abamushinja bari bagaragariza urukiko ko mu by’ukuri iryo jambo yumvishijwe ari umwimerere. Ahubwo uyu mugabo araza kubagaragura. Mureke murebe gusa aho abize amategeko bagaragarira maze n’abasesenguzi bakerekana ko ukwiregura kwe gufite aho gushingiye. Uru rubanza ni urwo kwitondera. Ba apprentis mube muretse kugira comments mukora kuko hari aba commentinga batazi icyo amategeko avuga. The Rwandan Law on evidence and its production riraha Mugesera uburyo buhagije bwo guhinyura (challenge) ibyo ubushinjacyaha bumushinja. Kandi araburanywa n’Urugereko rwihariye kuko ibyaha aregwa ari ndengamipaka n’ibyibasiye inyoko muntu. Mutegereze murebe ahubwo abiga amategeko bazajye kurukurikirana barebe uko amategeko asesengurwa abandi. Iri ni isomo rikomeye nuko nta mwanya mfite nta audience n’imwe yakancitse.

kamali yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Mugesera akomeje gusambagurika, nareke urubanza rube, asobanure ibyo yavuze, dore akanwa ke kamukozeho! Ubuse arabona kuguma gusunikiririza iminsi bizamugeza ku ki? Niyoroshye bamukanire urumukwiye.

nzinzi yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka