Urukiko ruciye umuco wo kudahana mu rubanza rwa Bomboko - Ibuka Belgique

Umuryango uharanura inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bubiligi (Ibuka Belgique), wagaragaje ko kuba Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko byerekana ko ruciye umuco wo kudahana.

Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Ernest Sagaga
Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Ernest Sagaga

Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Ernest Sagaga, yatangaje ko bishimiye umwanzuro wavuye mu bacamanza nyuma yo guhamya Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, ibyaha bya Jenoside, iby’ibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu, kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024.

Sagaga avuga ko nk’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (Ibuka) bitabiriye uru rubanza kugira ngo bashakire ubutabera abarokotse Jenoside ndetse n’abagiye. Ati: "Twaje ahangaha kugira ngo dushakire ubutabera Abarokotse Jenoside ndetse n’abagiye kuko nicyo dushinzwe".

Sagaga akomeza avuga ko ibyaha byahamye Bomboko byemeje ko umuco wo kudahana udakwiye kwimakazwa. Ati: "Urukiko rwemeje ko umuco wo kudahana wacitse burundu yaba mu Rwanda no mu Bubiligi. Bisobanuye ko kuba waza ukamara imyaka mirongo kandi warakoze ibyaha bikomeye, ubutabera bugukurikirana kandi ukabiryozwa".

Ibuka ivuga ko kandi yishimiye kuba icyaha cyo gufata ku ngufu mu gihe k’intambara cyangwa no mugihe cya Jenoside, bimaze kumenyerwa ko mu Bubiligi ababiregwa babikurikiranwaho byabahama bakabihanirwa, ibikwiye kwishimirwa ko nibura ubutabera buba butanzwe.

Me André Karongozi, uri mu bunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ko nubwo haba habonetse ubutabera uwakoze Jenoside akabiryozwa ariko bitishimirwa kuko ahanini usanga intekerezo zabo zisubizwa mu gihe cya Jenoside.

Me André Karongozi wunganira abagerera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel
Me André Karongozi wunganira abagerera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel

Me Karongozi akomeza asobanura impamvu urukiko rwamuhamije ibyaha yari akurikiranyweho. Ati: "Bafashe umwanzuro bahereye ku byemezo Nkunduwimye yifatiye we ubwe byo gukorana n’interahamwe zikomeye arizo George Rutaganda, Robert Kajuga, ZouZou n’abandi ndetse hagasobanurwa ko muri AMGAR hiciwe Abatutsi ndetse hari n’ibikorwa bigamije kubarimbura".

Akomeza avuga ko Inyangamugayo zamuhamije icyaha cya Jenoside yakoze guhera tariki 6 Mata kugeza tariki 18 Nyakanga 1994 ibindi bikaba birebana n’ibyaha by’intambara, iby’ibasiye inyokomuntu ndetse n’Umubyeyi Nkunduwimye yafashe ku ngufu agashaka no kumwica kuko yamuteye ibyuma mu gihe cya Jenoside. Ati: "Inyangamugayo zatinze cyane ku cyaha cyo gufata ku ngufu umwe mu batangabuhamya wumviswe w’umudamu, Bomboko yamufashe ku ngufu ndetse agerageza kumwica amuteye ibyuma".

Uwo mudamu watanze ubuhamya wafashwe ku ngufu na Bomboko mbere ya Jenoside yari asanzwe amuzi mu modoka y’umweru yagendagamo, umudamu ngo yacuruzaga imyenda, bityo ko atari bumwitiranye dore ko yatanze ibimenyetso bifatika byatumye urukiko rwemera ubuhamya bwe.

Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli rwahamije Nkunduwimye ibyaha 3 birimo icya Jenoside.
Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli rwahamije Nkunduwimye ibyaha 3 birimo icya Jenoside.

Mu mikorere y’urukiko rwa rubanda rwa Buruseli, imyanzuro iza mu bice bibiri, aho babanza kwiga niba umuntu ahamwa n’ibyaha nyuma hakabaho kwiga imyaka y’igifungo bamukatira.

Ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 nibwo biteganyijwe ko hazatangazwa igihano ku byaha yahamijwe uko ari bitatu, aribyo ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka