
Uyu Rukeratabaro yahamijwe ibyaha bya Jenoside birimo ubwicanyi, kugambirira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bugamije kumaraho Abatutsi, gutandukanya abana n’ababyeyi n’ibindi, maze akatirwa burundu.
Urukiko rw’ubujurire rwa Svea rwari ruherutse kuvuga ko ruzatangaza mu minsi ya vuba niba iki gifungo cya burundu Rukeratabaro yahawe kivanwaho cyangwa se kikagumaho.
Mu Kamena 2018, urukiko rwo ku rwego rw’akarere muri Stockholm rwari rwahamije uyu muntu ibyaha bya Jenoside muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Uyu mugabo wari warahinduye amazina akiyita ‘Tabaro’ kugirango abashe kwihisha ubutabera, yahungiye muri Suwede mu 1998 aho yanaje kubonera ubwenegihugu mu 2006.
Mu 2014, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje Suwede impapuro zo guta muri yombi Rukeratabaro, hakaba hari tariki 12 Nzeri 2014.
Uru rukiko rwa Svea kandi rwashimangiye igifungo cya Burundu cyahawe Claver Berinkindi, undi wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ubu akaba ari mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Berinkindi yahawe ubwenegihugu bwa Suwede mu 2012.
Uru rukiko kandi rwahamije ibyaha bya Jenoside Stanislas Mbanenande, rumukatira gufungwa Burundi mu 2014.
Imyanzuro y’urubanza yaherukaga gufatwa n’urukiko muri Suwede yagiye hanze ubwo Abanyarwanda bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
Ohereza igitekerezo
|