Urubanza rwa Phénéas Munyarugarama rugiye koherezwa mu Rwanda

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuri uyu wa 28 Kamena rwemeje ko urubanza rwa Phénéas Munyarugarama rwoherezwa mu Rwanda mu gihe kitarenze iminsi 30. Uru ni urubanza rwa munani ari narwo rwa nyuma uru rukiko rwohereje mu Rwanda.

Munyarugarama wahoze ari umusirikare mu ngabo zari iz’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, yari afite ipeti rya lieutenant akaba ari n’umwe mu bari bakuriye ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki 14/05/1994.

Munyarugarama akurikiranyweho n’ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abo yari ayoboye gukora Jenoside no kubabibamo urwangano, gufata ku ngufu n’iyica rubozo, ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ibyo byaha byose akurikiranyweho, byagize ingaruka ku bantu batari bacye cyane cyane Abatutsi bari baturiye ikigo cya Gako, nka Kanzenze, Nyamata na Ntarama by’umwihariko.

Uyu mugabo uje wuzuza umubare w’abantu 8 ari nawe wa nyuma uru rukiko rwohereje mu Rwanda, aje akurikira abandi bamubanjirije nka Jean Uwinkindi na Bernard Munyagishari bamaze koherezwa mu Rwanda.

Si abo gusa kandi kuko n’abandi nka Fulgence Kayishema, Charles Sikuwabo, Ladislas Ntaganzwa, Ryandikayo, na Aloys Ndimbati dosiye zabo zamaze koherezwa mu Rwanda ariko bakaba bagishakishwa.

Pheneas Munyarugarama yavutse tariki 01/01/1948 mu cyahoze ari komini Kidaho ahitwaga mu Ruhengeli ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyemezo cyo kohereza urubanza rwa Munyarugarama mu Rwanda kije gishimangira ireme n’imikorere y’inkiko zo mu Rwanda.

Ibi kandi ni ibigaragaza ko ICTR yizera imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, haba mu bushobozi, mu mikorere no mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’ubutabera mpuzamahanga; nk’uko tubikesha urubuga rwa ICTR.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka