Urubanza rwa Kobagaya rwatwaye miliyoni y’amadolari none aridegembya

Umurundi witwa Lazarre Kobagaya ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatanzweho akayabo ka miliyoni y’amadolari y’Amerika mu rubanza rwo kumwirukana muri Amerika kubera ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside no kubeshya inzego za Amerika agamije kubona uko ahatura.

Uru rubanza rumaze amezi 6 ruhagaritswe rwatwaye Leta ya Amerika amafaranga asaga miliyoni 605 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni y’amadolari), ruhamagazwamo abantu benshi kandi rusubikwa Kobagaya arekewe muri Amerika.

Kobagaya utuye ahitwa Topeka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yanamaze kubona ubwenegihugu bw’Amerika yashijijwe ibyaha byo kubeshya igihe yashaka ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Igihe uru rubanza rwabaga kandi yatahuweho kuba yarabeshye ku byo yakoze n’aho yari ari mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi mu Rwanda. Ibi byatumye inzego z’ubutabera za Amerika zimukurikirana mu rubanza rwatangiye muri 2009.

Umunyamategeko Monti Belot arahamya ko Leta ya Amerika yatanze kariya kayabo k’amadolari, none bamwe mu bakozi bo mu nzego z’Ubutabera bwa Amerika baravuga ko ayo ari amafaranga menshi ataragombaga gutangwa ku rubanza rw’uriya mukambwe w’imyaka 84.

Igitera impaka ndende ariko ni uko urwo rubanza rwatanzweho akayabo rugasozwa abashinjacyaha badakurikiranye neza ngo basesengure koko ko Kobagaya ari umwere nk’uko abacamanza babiteganyaga.

Umuvugizi w’Ubutabera muri Amerika witwa Alisa Finelli aravuga ko amafaranga menshi yashoboraga gutangwa ku gukomeza uru rubanza nayo ari mu byatumye ubushinjacyaha bwa Amerika budakurikirana Lazarre Kobagaya kugera mu nzego z’ubujurire.

Uretse amafaranga yagizwe ibanga, imibare itangwa n’inzego z’ubutabera bwa Amerika igaragaza ko Amerika yatanze miliyoni zisaga 240 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari 397,600 $) mu kwishyura abasemuraga ibirego, ubuhamya no kwiregura, ingendo n’amacumbi z’abakozi ndetse no guhemba abatangabuhamya. Kobagaya yashakiwe n’abamwunganira mu nkiko bishyuwe miliyoni zisaga 210 (amadolari 350,000 $).

Aya makuru kandi agaragaza ko uwasemuriraga Lazarre Kobagaya yatanzweho amafaranga miliyoni 95 (amadolari 157,363 $), ingendo, amacumbi n’amafunguro y’abashinjacyaha n’abacamanza ba Leta n’abunganira Kobagaya mu Rwanda byatwaye miliyoni 68 (amadolari 112,995$) n’ababaherekezaga batwara miliyoni zisaga 14 (amadolari 23,878$).

Muri uru rubanza hajemo abatangabuhamya 45 b’abanyamahanga bagiye muri Amerika gutanga ubuhamya imbere y’umucamanza, batangwaho miliyoni hafi 6 (amadolari 9,551$) kuko buri wese yahembwaga amafaranga 58,080 buri saha yamaze ku butaka bwa Amerika.

Abitwa impuguke batanze amakuru no gusesengura ibyo bazi kuri Jenoside bahembwe miliyoni 52 n’igice (amadolari 86,951$). Abanditse ibyaberaga mu rukiko igihe cy’urubanza n’ibikoresho byabo byatwaye miliyoni 4 (amadolari 6,859$).

Aya mafaranga arangana atya hatabariwemo igiciro cy’amacumbi y’abatangabuhamya kuko benshi bagizwe ibanga, ndetse n’ababarindaga kuko harimo naba ruharwa bemeye icyaha bahoraga barinzwe buri munota.

Leta ya Amerika kandi niyo yishyuye ababuraniraga Kobagaya, abanyamategeko Kerns Olathe na Melanie Morgan bamaze imyaka ibiri bari mu gushakisha ibimenyetso mu bihugu by’u Burundi, Kongo, Afurika y’Epfo, Malawi, Zambiya, Zimbabwe, Mozambiki, Tanzaniya, Finilandi, Ububiligi no mu Rwanda. Aba bonyine batanzweho miliyoni zisaga 211 (amadolari 350,000$).

Alisa Finelli yemeje ko hatanzwe amafaranga menshi, ariko bikaba byari mu nshingano za Leta gukurikirana umuntu ukekwaho ibyaha birimo n’ibyibasira ikiremwamuntu.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka