Urubanza rwa Jacques Mungwarere ruzatangirana no gutoranya abacamanza

Urubanza rwa Jacques Mungwarere, Umunyarwanda uba muri Canada ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ruzatangirana n’igikorwa cyo gutoranya abazaca uru rubanza mu bantu 1200 b’inzobere bifuza kwegurirwa izi nshingano.

Aba bacamanza bategerejwe mu cyumweru gitaha ku kicaro cy’urukiko ruca imanza z’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwa muntu rwa Ottawa.

Mungwarere w’imyaka 39 agiye kuba Umunyarwanda wa kabiri uciriwe urubanza n’urukiko rwa Ottawa nyuma ya Desire Munyaneza wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’uru rukiko mu 2009.

Abacamanza12 bazatoranywa ngo bace uru rubanza bagomba kuba bavuga byibura icyongereza n’igifaransa, ndetse bakaba biteguye kuburana urubanza rushobora kumara amezi atari munsi y’icyenda ; nk’uko CBC yabitangaje.

Mungwarere wari umwarimu, aregwa ubwicanyi bwabereye muri kiriziya ebyiri ndetse no mu bitaro bya Kibuye. Yafashwe mu 2003 i Wndsor muri Canada nyuma yo kumenywa n’uwari inshuti ye mu bwana bahuriye ahategerwa imodoka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka