Urubanza rwa Bernard Munyagishari rushobora koherezwa mu Rwanda

Urugereko rw’ibanze rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda (ICTR) rwafashe umwanzuro wo kohereza urubanza rwa Bernard Munyagishari kubanishwa mu Rwanda. Iki cyemezo cyizaba ntakuka, urugereko rw’ubujurire na rwo nirucyemeza.

Icyo cyemezo cyafashwe kuwa gatatu tariki 06/06/2012 mu rubanza rwari ruyobowe n’umucamanza w’Umunyakenya witwa Lee Muthoga gisaba umushinjacyaha wa ICTR kohereza dosiye ya Munyagishari mu Rwanda maze ubutabera bw’u Rwanda bukihutira kuyishyiriza urukiko rw’ikirenga kugira ngo iburanishwe vuba.

Tariki 03/10/2011, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije ICTR icyifuzo cyo kohereza urubanza rwa Munyagishari mu Rwanda ariko abacamanza bagitera utwatsi bavuga ko atabona ubutabera bwiza mu Rwanda; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Urukiko rwa ICTR rushimangira ko mu myaka ishize ubutabera bw’u Rwanda bwateye intambwe igaragara mu kuvurura amategeko kandi bwerekana n’ubushobozi ndetse n’ubushake bwo kuburanisha imanza za ICTR.

Yoherejwe mu Rwanda, Munyagishari yaba abaye Umunyarwanda wa kabiri ufungiye Arusha woherejwe kuburanira mu Rwanda nyuma ya Pasiteri Jean Uwinkindi utegereje kuburana.

Munyagishari yabaye umunyamabanga w’ishyaka MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu mujyi wa Gisenyi akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kwica no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya Jenoside, bivugwa ko Munyagishari yakoze urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, anashyiraho amabariyeri mu mujyi wa Gisenyi n’umutwe witwa « Intarumikwa » wari ushinzwe kwica no gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu.

Munyagishari yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25/05/2011 yoherezwa Arusha kuwa 14/07/2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka