Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi ruzatangira kuwa gatatu

Umunyarwandakazi Beatrice Munyenyezi azatangira kwitaba ubucamanza tariki 22/02/2012 i New Hampshire muri Leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo yiregure ku byaha aregwa birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no kubeshya inzego z’abinjira muri Amerika.

Munyenyezi w’imyaka 41 urengwa ibyaha birimo gutegeka interahamwe gufata ku ngufu no kwica abantu. Leza Zunze Ubumwe z’Amerika kandi zimukurikiranyeho kubeshya kugirango abone ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu.

Munyenyezi yabonye ubuhunzi muri Amerika mu 1995 aza no kubona ubwenegihugu muri 2003. Yatawe muri yombi mu kwa gatandatu 2010, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu ye, birimo mudasobwa, ibitabo, amafoto n’ibindi biba bifatiriwe n’ubushinjacyaha.

Kuri ubu abatangabuhamya batangiye kugera muri Amerika ariko mu rwego rwo kurinda umutekano wabo, Guverinoma zombi zemeranyijwe guhisha imyirondoro yabo ndetse n’impande bazaba baherereyeho.

Umucamanza ku rwego rwabanje rw’akarere, Steven McAuliffe, yavuze ko uru rubanza ruzatwara amafaranga menshi ndetse n’umwanya munini kuko abazatanga amakuru bazajya baturuka kure; nk’uko ikinyamakuru necn.com cyabyanditse.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu.

Beatrice Munyenyezi yashakanye na Arsene Shalom Ntahobali, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko, bose bafungiye i Arusha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho bari mwitsinda ryiswe irya Butare, bakaba barakatiwe gufungwa burundu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murarushywa n’ubusa! Mwikoreye benshi mubabeshyera ariko uriya ari bubahagame pe! Ngo : "ubamba isi ntakurura" ahubwo ari bubakoreho ndabarayihe, ukurikirane urubanza rwe uzumirwa!!!!

Bucyanayandi yanditse ku itariki ya: 6-03-2012  →  Musubize

Erega nubundi yirwariye Sida (ari ku imiti igabanya ubukana). Niwitegereza neza mu maso ye ushobora kubona ibyuririzi.Iyi ntabwo ari inkuru mpimbano rwose ndabizi neza ko agakoko kari kamumereye nabi. Nibamwohereza mu rwanda aho atazabona intungamubiri nyinshi nkizo yabonga muri USA,azahita ahuhuka.

Karangwa Kamali Martin yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Sha uyu rwose asa n’uwishe abantu! Iminsi y’umujura ni 40 na we uzabiryozwe...n’iyo waba uri mu nda y’isi icyaha ntigisaza.

Mukamazimpaka yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka