Urubanza rwa Barahira na Ngenzi ruratangira mu Bufaransa

Barahira Tito na Ngenzi Octavien bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorwe Abatutsi, baratangira kuburanishwa n’Urukiko rw’abaturage rw’i Paris mu Bufaransa.

Uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016, Barahira na Ngenzi wari umuyobozi wa Komine Kabarondo mu gihe cya Jenoside, bakekwaho ibyaha bakoreye mu zahoze ari segiteri Bisenga, Rubira, Kabura na Rundu za Komine Kabarondo kuva tariki 7 kugeza 12 Mata 1994.

Urubanza rw'aba bagabo baregwa uruhare muri Jenoside ruratangirira mu Bufaransa.
Urubanza rw’aba bagabo baregwa uruhare muri Jenoside ruratangirira mu Bufaransa.

Banakurikiranweho kandi ubwicanyi bwakorewe mu yahoze ari segiteri Cyinzovu ku itariki 12 Mata 1994, inama yabereye ku kibuga cy’umupira cya Cyinzovu yateguraga imigambi yo kwica Abatutsi n’ iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya gatorika ya Kabarondo.

Aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’ abanyamuryango b’ ishyirahamwe ry’abafaransa ryitwa Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), bahagurukiye gutanga ibirego birebana n’abakoze Jenoside mu Rwanda bakidegembya mu Bufaransa, kugira ngo bakurikiranwe, baryozwe ibyo basize bakoreye mu Rwanda.

Uyu muryango w’Abafaransa ufite undi muryango w’incuti zawo witwa “Inshuti za Collectif des parties Civiles pour le Rwanda (ACPCR)” ugizwe n’Abanyarwanda.

Dr Rwabuhihi Ezechias, umuyobozi wungirije wa Ibuka n'abanyamuryangi ba ACPCR bakangurira Abanyarwanda gukurikirana imanza z'aba bagabo.
Dr Rwabuhihi Ezechias, umuyobozi wungirije wa Ibuka n’abanyamuryangi ba ACPCR bakangurira Abanyarwanda gukurikirana imanza z’aba bagabo.

Nawo ni umuryango utegamiye kuri Leta, wihaye intego yo gushyigikira ku buryo bwose aba Bafaransa batanze ibirego mu bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo aba bakekwaho ubwicanyi bashyikirizwe ubutabera.

Kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2016, umuyobozi wa ACPCR Dr Ezechias Rwabuhihi, yabwiye abanyamakuru ko Abaturarwanda bose gukurikira uru rubanza no gushyigikira umuryango CPCR watanze ibi birego.

Yagize ati “Twibuke ko uburenganzira bw’umuntu n’ubutabera by’umwihariko biharanirwa, maze nk’Abanyarwanda dufatanye gukurikira urubanza rwaba bagabo Barahira Tito na Ngenzi Octavien, tunashyigikira kandi mu buryo bw’ibitekerezo, mu buryo bw’ubuhamya n’uburyo bw’ amikoro.”

Rwabuhihi yanasabye kandi ko abakurikira uru rubanza n’izindi manza za Jenoside kudacika intege kubera inzitizi zishobora kuzigaragaramo izo arizo zose, avuga ko icyangombwa ari ugukomeza ishyaka n’umurava byo kurwanya umuco wo kudahana.

Umuryango CPCR watanze ibirego bigera kuri 28 mu butabera bw’u Bufaransa, aho urubanza rwa mbere rwari urwa Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 akajurira, urwa kabiri rukaba urwa Barahira na Ngenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka