Urubanza rwa Bandora rwasubitswe ku munsi warwo wa mbere

Ku munsi warwo wa mbere, urubanza rwa Charles Bandora rwagombaga gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 19/03/2013, rwasubitswe, nyuma y’uko ahise atangaza ko ataritegura ndetse akaba nta n’umwunganzi afite, agasaba amezi atatu yo kwitegura.

Mu rubanza rutamaze imitota igera kuri 20 rubera mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bwabanje kumenyesha Bandora ibyaha byose aregwa, ariko bumusabye kwisobanura ahita atangaza ko adashobora kuburana.

Urukiko rwahise rutangaza ko rugomba gusuzuma icyo cyifuzo, rukazamusubiza kuri uyu wa gatatu tariki 20/03/2013, ku isaha ya saa munani.

Bandora yagejejwe mu Rwanda tariki 10/03/2013 akuwe muri Norvege, kubera ibyaha akurikiranyweho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bandora yafatiwe muri Malawi aho yakoraga ubucuruzi ariko aza kurekurwa. Yahavuye ajya mu Bubiligi aho yafungiwe ariko naho akaza kurekurwa mbere yo kwerekeza muri Norvege.

Bandora wavutse mu 1953 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, akekwaho kuba yaragize uruhare mu gutoza Interahamwe mu Bugesera no guhagarikira ubwicanyi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nakanirwe urumukwiye.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka