Urubanza rwa Augustin Ngirabatware rwongeye kwimurwa

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda (ICTR) rwongeye kwimura urubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside. Urubanza ruzaba tariki 23-24/07/2012 aho kuba tariki 02/07/2012.

Icyo gihe cyongerewe mu rwego rwo gufasha abunganira Ngirabatware mu kubona umwanya wo gusuzuma ibivugwa n’umutangabuhamya birimo kashe yatewe mu rwandiko rw’inzira (passport) rwa Ngirabatware.

Urubanza rwasubitswe Claver Sindayigaya wunganira Ngirabatware yari agihata ibibazo umudiporomate ukomoka mu gihugu cya Nigeriya watanze ubuhamya buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware ko yari mu ngendo z’akazi hagati ya 23/04 na 23/05/2012 agahabwa visa n’ambasade ya Nigeriya mu gihugu cya Senegali.

Ngirabatware wabaye Minisiteri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amaso amaze guhera mukirere dutegereje imyanzuro y’urukiko ku rubanza rw’uwo mugabo.niba byarananiranye bazamuzane kuri terrain bakurikize ubuhamya bw’abari bahibereye cyangwa bashake inzobere mu gusenga bahamagare Imana yo yabonaga n’ibitekerezo kandi yo ntan’ubwa ibera.

NIZEYIMANA ISHIMWE BACKITTA yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka