Mu mwaka wa 2021, Iyamuremye yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, aza kuyijuririra.
Nyuma yo gusesengura ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha umucamanza yahamije Iyamuremye kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bwabereye ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, mu mujyi wa Kigali ndetse n’ibitero byagiye bigabwa mu ngo z’Abatutsi.
Icyaha kimuhama nuko Iyamuremye ngo yagaragaye atwaye Interahamwe mu modoka, ubwo zajyaga kwica Abatutsi. Yemereye urukiko ko yazitwaye inshuro ebyiri gusa, ariko ngo yanahungishirije Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Umucamanza yahamije Iyamuremye kuba mu gatsiko kahigaga Abatutsi kabaziza ubwoko bwabo bishimangira uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi.
Urukiko kandi rwemeje ko Iyamuremye yagize ubushake bwihariye bwo gukora icyaha cya Jenoside. Rwavuze ko ntacyamugwiririye mu kugikora kuko ntaho bigaragara ko yahatiwe kugikora.
Uru rukiko icyakora, rwasobanuye ko mu gukatira Iyamuremye, habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyaha afite imyaka 19 y’amavuko, no kuba hari Abatutsi yarokoye.
Ikindi kandi, ngo hari ibimenyetso n’ubuhamya byatanzwe muri uru rubanza byagiye bivuguruzanya, ku ruhare yashinjwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Ngo nta n’ikimenyetso cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro.
Iyamuremye Jean Claude yagejejwe mu Rwamda ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016 azanywe n’Ubuhorandi kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2012 nibwo Ubuhorandi bwatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo bwakohereza Iyamuremye Jean Claude mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa.
Mu rugereko rw’Urukiko Rukuru, Iyamuremye yagaragaje ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo yari umunyeshuri w’imyaka 19, utarashoboraga kugira aho ahurira n’abategetsi.
Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, Iyamuremye yatanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kigali. Rwafashe icyemezo cyo kugabanya imyaka itanu ku yo yari yarakatiwe mbere.
Iyamuremye yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975 ubu ni mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|