Umwanzuro ku ijambo rya Mugesera uzafatwa ejo

Tariki 02/04/2013, Urukiko rukuru ruzafata umwanzuro ku rubanza rwa Dr Leon Mugesera, ku birebana n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabye ko habanza gusuzumwa ikimenyetso bwatanze niba gifite ubusembwa cyangwa se ari kizima.

Dr Mugesera ntiyemera CD iriho ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 ubushinjacyaha bwatanze nk’ikimenyetso mu rubanza aburana ku ruhaye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko budafite ububasha bwo kubaza ibibazo Mugesera ku ijambo rikubiyemo ibyaha bumushinja bitewe n’uko iryo jambo ataryemera, ariko bugatangaza ko butumva impamvu aryisobanuraho kandi ataryemera.

Ibyo rero ngo bishyira ubushinjacyaha mu mwanya butabasha kumuhata ibibazo kuri iryo jambo, ngo kuko butamubaza ibibazo ku ijambo atemera. Bwasabye rero ko ikimenyetso cy’iryo jambo cyasuzumwa, urukiko rwasanga ari kizima urubanza rugakomeza mu mizi.

Ubushinjacyaha rero, buvuga ko Mugesera adakwiye gukomeza gutanga ibisobanuro ku cyo yashakaga kuvuga muri iryo jambo kandi ataryemera. Mugesera we atangaza ko ijambo ubushinjacyaha bwagaragaje atari iryo yavuze, ngo kuko barihinduye bityo atari umwimerere.

Martin Ngoga, umwe mu bashinjacyaha muri uru rubanza yagize ati: “Mu gihe tutabasha kubaza Mugesera ibibazo ku ijambo yavuze twagejeje mu rukiko kuko ataryemera, urukiko nirudufashe kubona ubundi buryo twabibazamo kuko asobanura bimwe ibindi akabyirengagiza”.

Mugesera n’umwunganira bo bavuga ko urukiko rukwiye gukomeza kuburanisha uko bimeze, ibyo gusuzuma ikimenyetsio cy’ubushinjacyaha bikazakorwa nyuma.

Bavuga kandi ko ubushinjacyaha bwari kuba bwarasabye ko ikimenyetso bwatanze gisuzumwa mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira mu mizi. Urukiko rero ruratangaza umwanzuro warwo kuri icyo cyifuzo cy’ubutabera kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013 saa tatu za mu gitondo.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ijambo EJO ryakoreshejwe riteye urujijo kuko aho umuntu azasomera iriya nkuru buzacya bwitwa ejo nka wa mugani. Jye mbona hari kwandikwa ko umwanzuro uzafatwa ku itariki ya 02/04/2013.

Iyi nkuru rero iramutse itinzeho byatera urujijo abasomyi.

NKURUNZIZA yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Arahakana ahakana ibiki ko nareba nabi azawunera,niyicecekere ntabyo ahakanamo puu!! Ubuse arahakana n’ibyo yavugiraga muri za meetings za MRND ? ariko yee!!

munyambo yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ariko mugesera yagiye areka gusaza atanduranyije cyane! Ijambo yavuze ko yarivuze habona ubwo aribwira ko arinde utarizi? Ahubwo urukiko rusuzume ibye kuko arashaka gutinza urubanza gusa, ngo arebe ko iminsi yakwicuma, asaze batamukatiye.

sylvie yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka