Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR aratunga agatoki Umwanditsi gutinza kohereza Uwinkindi mu Rwanda

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Boubacar Jallow, arashinja umwanditsi w’urukiko gutinza iyoherezwa rya Pastiteri Jean Uwinkindi mu Rwanda.

Urukiko rw’Arusha rwemeje kohereza Pasiteri Jean Uwinkindi kuburanira mu Rwanda mu rwego rwo kurangiza imanza ariko umwanditsi w’urukiko avuga ko hakiri ibibazo bigomba gukemuka mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha avuga ko kohereza Uwinkindi biri mu nyungu z’ubutabera harimo n’uburenganzira bw’uregwa bwo kuburanira ku gihe. “Ibibazo bigaragazwa mu gushyira mu bikorwa iki cyemezo ntibigomba kubangamira izo nyungu,” nk’uko Umushinjacyaha abitangaza.

Umwanditsi w’Urukiko yandikiye Perezida w’urukiko amusaba kuba asubitse iyoherezwa mu Rwanda rya Pasiteri Uwinkindi kuko bakiri mu biganiro na Komisiyo y’Afurika ishinzwe Ikiremwamuntu izakurikirana urwo rubanza mu Rwanda. Umwanditsi kandi asaba ko hagenzurwa gereza Uwinkindi azafungirwamo mbere yo koherezwa.

Nta mpamvu yabuza iyohereza rya Uwinkindi

Umushinjacyaha atangaza ko Perezida w’urukiko nta bushobozi bwo kwigizayo iyoherezwa mu Rwanda rya Uwinkindi. Umushinjacyaha atera utwatsi icyifuzo cy’umwanditsi cyo kubanza gusura gereza avuga ko barangije kubyemeza. Yagize ati: “Urukiko n’urwego rw’ubujurire byemeje ko gereza nkuru ya Kigali n’iya Mpanga zujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.”

Ku kibazo cy’amafaranga yo gukurikirana urubanza rwa Uwinkindi, avuga ko agomba guhita ashyira mu bikorwa icyemezo cyo gukurikirana urwo rubanza asohora amafaranga ahagije cyangwa agashakisha amafaranga ahandi.

Kuwa 28 kamena 2011, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rw’Arusha rwemeje ko urubanza rwa Pasiteri Uwinkindi rwoherezwa mu Rwanda. Uwinkindi yajuririye icyo cyemezo. Tariki ya 28 Ukuboza Urwego rw’Ubujurire rwongeye kwemeza ko Uwinkindi yoherezwa mu Rwanda.

Uwinkindi aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yafatiwe muri Uganda kuwa 30 kamena 2010 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya kuwa 2 Nyakanga 2010.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka