Umushinjacyaha arasaba ko urubanza rwa Munyarugarama rwoherezwa mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, yashyikirije urukiko icyifuzo gisaba kwohereza urubanza rwa Lit. Colonel Pheneas Munyarugarama waboraga ikigo cya gisirikare cya Gako mu gihe cya Jenoside kubanishwa mu Rwanda.

Icyo cyifuzo cyashyikirijwe urugereko rw’ibanze rw’urukiko mu cyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012; nk’uko James Arguin, umuyobozi ushinzwe ubujurire n’ubujyanama mu mategeko mu biro by’umushinjacyaha mukuru yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Lit. Colonel Pheneas Munyarugarama utaratabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwica urubozo.

Munyarugarama w’imyaka 64 y’amavuko avuka mu cyahoze ari komini Kidaho muri Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aloys Ndimbati, Charles Ryandikaryo, Ladislas Ntaganzwa na Bernard Munyagishari nabo basabiwe kohereza dosiye zabo mu Rwanda ariko bajuririye icyo cyemezo.

Pasiteri Jean Uwinkindi, Fulgence Kayishema na Charles Sindikubwabo bo amadosiye yabo yarangije gushyikirizwa u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka