Umuryango warokotse Jenoside urasaba Ubushinjacyaha gukurikirana amakuru ku mutungo w’ukekwaho Jenoside
Umuryango w’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wandikiye Umushinjacyaha Mukuru, Umumenyesha ko hari amakuru ufite ku mutungo w’umuntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside ugiye kugurishwa.

Mu ibaruwa abagize uyu muryango bandikiye Umushinjacyaha Mukuru, bagaragaza ko bafite impungenge, nyuma yo guhabwa amakuru ko uwitwa Bushishi Mathias, wahoze ari Porokireri wa Repubulika mu yahoze ari Parike ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu babo ari mu Bubiligi, akaba ari gukurikiranwa n’inkiko zaho.
Uyu muryango ugaragaza ko wamenye amakuru ko hari imitungo y’uwo Bushishi yagurishijwe, ariko hakaba n’indi yasigaye irimo umutungo uherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, ufite UPI 1/03/05/04/236, ariko umugore we akaba ashaka kuyigurisha.
Mu ibaruwa yawo, abagize uyu muryango basaba Umushinjacyaha Mukuru gukurikiranira hafi ayo makuru, kuko bafite impungenge ko amafaranga yavamo yakoreshwa mu guhungabanya umutekano wabo nk’abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Butare, ndetse akaba yanakoreshwa mu gutanga ruswa ku batangabuhamya, bikazagira ingaruka ku rubanza.
Ohereza igitekerezo
|