Umuryango w’Abibumbye wishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu (UNOSAPG) ryatangaje ko ryishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wari uri mu bashakishwa cyane ku bw’uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayishema Fulgence (Ifoto: AFP)
Kayishema Fulgence (Ifoto: AFP)

Itangazo ryatanzwe n’Umujyanama wihariye wa UNOSAPG, Alice Wairimu Nderitu, rivuga ko uyu muryango wishimiye ifatwa rya Kayishema Fulgence ryabereye muri Afurika y’Epfo mu gace ka Paarl rigizwemo uruhare n’inzego zinyuranye. Inzego zagize uruhare muri iri fatwa harimo Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha (IRMCT) ndetse n’inzego z’ubuyobozi za Afurika y’Epfo.

Madamu Alice Wairimu Nderitu yanditse ati: “Nishimiye amakuru y’iri tabwa muri yombi kandi nizeye ko biranashimisha abacitse ku icumu n’imiryango y’abazizize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Fulgence Kayishema akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 2000 harimo abagore, abagabo n’abana bari bahungiye kuri Kilizya Gatolika ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2001 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabayaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Rwamureze kandi rumukurikiranaho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu bishingiye ku bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe mu cyahoze ari Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kubuye mu 1994.

Uyu mujyanama avuga ku myaka irenga 20 Kayishema amaze ashakishwa yanditse ati: ”Guta muri yombi abakukiranyweho ibyo bakoze ni intambwe y’ingenzi yerekeye ibikorwa nyuma ya Jenoside”.

Yakomeje ati: “Iyo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye bakoze badatawe muri yombi, tuba twatsinzwe dushobora kubona amateka yisubiramo”.

Yasoje avuga ko iyo ubutabera butanzwe bitagira uruhare gusa mu gukumira insubiracyaha ahubwo ko bigira n’uruhre mu bwiyunge ndetse no gukira ihungabana riterwa na Jenoside n’ibindi byaha bikomeye. Ibyo bifasha mu gusubiza agaciro abambuwe ubzima ndetse n’imiryango yabo. Abagishakishwa ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Alice Wairimu Nderitu yabasabye kumanika amaboko bakishyikiriza ubutabera bakabazwa ibyo bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka