Umunyarwanda ushinjwa Jenoside yafatiwe muri Danmark

Danmark yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Danmark, kubera ibyaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha mukuru w’ubutabera bwa Danmark, Martin Stassen, yavuze ko uyu mugabo witwa Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 49 yafashwe kubera impapuro zimushinja zoherejwe n’u Rwanda. Yemeza ko azahita yoherezwa mu Rwanda akaba ari ho azaburanira.

Uwo mushinjacyaha yemeza ko Leta ye yakoze iperereza ryimbitse, rigaragaza ko hari ingingo zifatika zituma uwo mugabo yoherezwa kuburana ku bwicanyi bwabereye mu rusengero no kuri Kaminuza bukagwamo abarenga igihumbi, mu gihe cya Jenoside.

Wenceslas Twagirayezu yageze muri Danmark muri 2001, aza guhabwa ubwenegihugu muri 2014.

Naramuka yoherejwe mu Rwanda azaba abaye uwa kabiri woherejwe na Danmark nyuma y’undi witwa Mbarushimana Emmanuel nawe woherejwe muri 2013.

Kugeza ubu abakekwako icyaha cya Jenoside bamaze koherezwa mu Rwanda ni 17. Abandi 21 baciriwe imanze mu Bubiligi, Canada, France, Norway, Sweden, Finland, Germany, n’Ubuhorandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTU gashyabuke uvuga ngo nta muturage n’umwe baba babajije ubibwirwa n’iki bajye baguhamagara bagiye kumubaza. cg ubwo bwicanyi ubufitemo uruhare kuburyo wumva atari wowe uyatanze nta wundi yavaho.

Loulou yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ariko ubwo ibyo bihamya mubikurahe mutari muhari? ntamuturage numwe muba mwabajije mubikurahe? aha muzabona ishyano.

Bobo yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka