Umunyarwanda Teganya, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yimwe uburenganzira bwo kuba muri Canada

Igihugu cya Canada kimye uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu Umunyarwanda witwa Jean Léonard Teganya, wari umwaze uhaba anasaba ibyangombwa byo gutura muri iki gihugu, kubera ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Teganya yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu 1994, aho yigaga mu ishami ry’ubuganga. Yari mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare ubwo yahamagariye abicanyi kwica Abatutsi bagera kuri 200 bari aho.

Teganya yageze muri Canada nyuma y’inzira yanyuzemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahunze, akomereza muri Kenya no mu Buhinde, aho yavuye yinjira muri Canada mu mu 1999.

Icyo gihe ngo yinjiyeyo asaba ubuhungiro ariko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu n’ibishinzwe ibibazo by’impunzi bivuga ko adakwiye kwakirwa, kubera amakuru yavugaga ko akekwaho kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.

Teganya uvuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, abajijwe uko yaba yarasigaye mu bitaro bya kaminuza kandi habereye ubwicanyi ntahave, yasubije ko yashakaga kurangiza kwimenyereka akazi (Stage) yarimo akora byanze bikunze.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko kuvuga ko Jean Leonard ataguye muri biriya bitaro si ukuvuga ko ari umwicanyi!kuko hari benshi bari ahakorewe genocide kand ntibayikore. iki ntabwo cyagenderwaho mu kwita umuntu umunyabyaha, ubutabera bwa canada busesengure bumurenganure

rugwiro yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Abantu bakoze jenoside barahari. Ariko uyu munyeshuri we baramurenganyije. Yazize gusa ko ngo batamwishe. Kuzira gusa ngo ni uko wowe batakwishe ni akarengane.

Aimable yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka