Umucamanza Carmel Agius wasimbuye Theodor Meron aragirira uruzinduko mu Rwanda

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (The International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, UNIRMCT) aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umucamanza Carmel Agius aragirira uruzinduko mu Rwanda
Umucamanza Carmel Agius aragirira uruzinduko mu Rwanda

Biteganyijwe ko uwo mucamanza Agius Carmel, kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Mata 2019 asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’aho aragirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Umucamanza Agius Carmel w’imyaka 73 y’amavuko akomoka muri Malta. Yasimbuye Umunyamerika Theodor Meron w’imyaka 88 y’amavuko mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2019.

Urwego umucamanza Agius Carmel ayobora guhera ku wa 19 Mutarama 2019 kugeza ku wa 30 Kamena 2020 ni rwo rwahawe inshingano zo kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, (ICTR) rwafunze imiryango.

Umucamanza Agius Carmel yasimbuye Theodor Meron waranzwe n'imikorere yanenzwe n'u Rwanda
Umucamanza Agius Carmel yasimbuye Theodor Meron waranzwe n’imikorere yanenzwe n’u Rwanda

Umucamanza Agius Carmel yabaye Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia kuva mu Gushyingo 2015 kugeza mu Kuboza 2017 ubwo na rwo rwafungaga imiryango.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n’izo nkiko Mpanabyaha, Agius Carmel yatangaje ko azakorera mu mucyo.

Ni mu gihe uwo yasimbuye, Theodor Meron, yanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, imushinja kubogama. Urugero ni nk’aho yagiye agabanyiriza ibihano abakatiwe kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurekura abayihamijwe batarasoza ibihano, u Rwanda ntirunagishwe inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka