Ukwiregura kwa Ngirabatware kurakemangwa

Ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bukomeje kugaragaza uburyo uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware, yabeshye mu buhamya yatanze yiregura.

Ngirabatware avuga ko mu gihe cya Jenoside yari mu butumwa bw’akazi mu bihugu bya Senegal na Swaziland hagati y’amatariki ya 23 Mata na 23 Gicurasi 1994.

Ibi byatumye ubushinjacyaha buteganya kugeza imbere y’urukiko abatangabuhamya umunani mu rwego rwo kunyomoza ibyavuzwe n’uregwa. Kuwa kabiri tariki 06/03/2012 nibwo urukiko rwatangiye kumva abo batangabuhamya.

Umushinjacyaha Massamba Ndiaye usanzwe ukorera ICTR atangaza ko mu iperereza yakoze ibihugu Ngirabatware avuga ko yarimo byabihakanye ndetse n’ibitangazamakuru yaganiriye nabyo bivuga ko batavuganye.

Yiregura ku ruhare yagize muri Jenoside, Ngirabatware yavuze ko yagiye muri Senegal akabonana n’umukuru w’igihugu w’icyo gihe Abdou Diouf ndetse n’uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga Moustapha Niasse ndetse agirana n’ibiganiro n’ibitangazamakuru muri ibyo bihugu.

Ndiaye yivugira ko ubwe yanibonaniye inshuro ebyiri na Moustapha Niasse wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga nawe akamutangariza ko atigeze abonana na Ngirabatware ndetse ko ngo atanamuzi.

Mu bindi bimenyetso byagaragajwe n’umutangabuhamya ni inyandiko yahawe n’abayobozi ba Radio na Televiziyo by’icyo gihugu zigaragaza ko Ngirabatware atigeze agirana ibiganiro n’ibyo bitangazamakuru nk’uko we yabivuze yiregura.

Umutangabuhamya Massamba Ndiaye yabwiye urukiko ko mu biro by’umukuru w’igihugu cya Senegal bamugaragarije ko Ngirabatware atigeze ahagera hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Ubushinjacyaha bukaba buzakomeza kugeza imbere y’urukiko abandi batangabuhamya mu rwego rwo kwerekana ko Ngirabatware atigeze agira urugendo rw’akazi hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Ngirabatware ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 by’umwihariko mu hahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka