Abatangabuhamya bane mu rubanza ruregwamo Hategekimana Philippe bamaze gupfa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo hatangiraga urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe wiyise Hategekimana Manier nibwo byamenyekanye ko hamaze gupfa abatangabuhamya bane.

Ni urubanza rwatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu Bufaransa, ubwo basomagaba amazina y’abatangabuhamya bazatanga ubuhamya muri uru rubanza bagera ku ijana bavuga ko hari harapfuye batatu none undi wa kane yapfuye tariki 9 Gicurasi 2023, ariko icyamwishe kitaramenyekana, gusa ngo hakaba hari gushakishwa umuryango we ngo ufashe mu kubona icyemezo kerekana ko yapfuye.

Ubwo uru rubanza rwatangiraga, ukekwaho icyaha yahawe ijambo maze agira icyo avuga ati:”Nitwa Manier Philippe ariko narezwe nka Hategekimana Philippe”.

Philippe mu rukiko yemeye ko ariwe ufite akabyiniriro ka Biguma ariko anavuga ko urukiko Gacaca rwamugize umwere.

Philippe uri kunganirwa na Avocat Emmanuel Altit na Alexis Guedj, bivugwa ko yagaragaye mu rukiko yambaye, ishati ya karo karo yiganjemo ubururu bwerurutse.

Bimwe mu bice Biguma ashinjwa kugiramo uruhare mu irimburwa ry’Abatutsi baho ni; Isar Songa, Nyamure, Ntyazo ndetse agashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’ Umubikira witwa Maman Augustine no kugira uruhare mu gitero cyarimbuye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare n’ahandi.

Muri uru rubanza kandi President w’urukiko yagarutse ku mateka y’ubukoloni mu Rwanda kugeza akomoje ku inkomoko y’amako mu Gihugu yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe mu batangabuhamya w’umusirikare yatangaje ko yabonye Biguma yaje kuri komini Ntyazo ashakisha uwitwaga Nyagasaza Narcisse wari wanze ko Abatutsi bicwa ndetse umushinjacyaha wungirije yahise akomereza ku byaha bishinjwa Philippe, birimo gushinga za Bariyeri hafi y’umupaka w’uburundi, inama yitabiriye zitegura umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi n’ibindi.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma afite imyaka 67, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Mu gihe cya Jenoside Biguma yari Umujandarume wungirije umuyobozi wa Jandarumeri ya Nyanza, akaba ari kuburanishwa mu rukiko rwa Rubanda I paris mu Bufaransa guhera kuri uyu wa 10, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzarangira tariki 30 Kamena 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka