Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko ijambo rya Mugesera ari intandaro ya Jenocide

Ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya ari naryo rikomeje kumukurikirana, ryongeye gufatwa nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ubushinjacyaha gushimangira ko akimara kurivuga hari Abatutsi bahise bicirwa aho yarivugiye.

Mu rubanza rwa Mugesera rwakomeje ku Rukiko Rukuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18/04/2013, ubucamanza bwatangaje ko ubwicanyi bwakurikiye iryo Jambo Mugesera yavuze mu 1992, bwatewe n’uko abicaga bari baracengewe n’ijambo rya Mugesera.

Muri uru rubanza yireguragamo ku cyaha ashinjwa cyo gutegura Jenoside, Mugesera yabihakanye avuga ko ari ikinyoma gikomeye cy’ubushinjacyaha. Yifashishije inyandiko zitandukanye, yavuze ko nta mpamvu yo kumukurikiranaho uwo mugambi wa Jenoside.

Mugesera uvuga ko uwo mugambi ntawo azi, akomeza yiregura ko n’Urukiko rwa Arusha rutashinje abari abayobozi bakuru b’u Rwanda gutegura uwo mugambi wa Jenoside.

Mugesera yagarutse mu rukiko, nyuma y’uko tariki 16/04/2013 yireguraga ku kindi cyaha nacyo ashinjwa cyo kuba yaratotezaga abanyepolitiki. Yashinjwaga kuba afitanye isano n’urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwiringiyimana, ariko nacyo akagihakana.

Mugesera yavuze ko ibyashyikirijwe urukiko byose ari ibinyoma, kuko ibivugwa mu ijambo yavugiye ku Kabaya ari irihimbano, ahubwo aboneraho gushyikiriza Urukiko n’Ubushinjacyaha ijambo yita ko ari umwimerere yivugiye ubwe riri mu rurimi rw’Igifaransa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yarakwiye guhabwa icyurupfu mugezera kuko niwe mwicanyi mubi uwamumpa bamariye ababyeyi abavandimwe nsigaye nanga kugaruka murwanyibarutse kubera ibyonahabone 94 nkunda abacikacumu nurwanda ariko sinzibagira ibyadukorwe gusa imana iduhe kwihangana

keza yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

mbega umugabo ubwose ahakana ntasoni yakwemeye akareka kurushya ubucamanza

Theoneste yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

aliko mwakwize kubabalirana no kwilinda gukabya. Ibyabaye byarabaye, u Rwanda rwateye imbere pe! mwabishaka mwabyanga Kagame yararwubaste! izi manza z’amoko zihoraho zakwiye kuvaho abilirwa biliza bakarekeraho ahubwo Twese tugashyigikira President Kagame mu iterambere z’igihugu. Nitutarebe neza tuzahora muli 1959 ndetse na 1994!!! Banyarwanda mwatuje koko? mwababaliranye mugakundana nkuko byahoze?!

Karikumutima yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

MUGESERA IJAMBO YAVUZE RYATUMYE ABATUTSI BENSHI BICWA,AHUBWO NIYEMERE ICYAHA AHANWE KANDI URUKIKO RUZAMUKANIRE IGIHANO AZABA AKWIYE MAZE U RWANDA RUKOMEZE KWIYUBAKA NO GUTERA IMBERE UBUTITSA,DUHARANIRA KWIGIRA

FRANCIS HABIMANA yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka