Ubushinjacyaha bwashyikirijwe andi madosiye abiri y’abakurikiranyweho Jenoside

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwashyikirije Ubushinjacyaha bw’u Rwanda andi madosiye abiri akubiyemo ibirego by’abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside batarafatwa.

Idosiye ya Charles Rwandikayo n’iya Aloys Ndimbati niyo ubushinjacyaha bw’uru urukiko rwashyikirije ubutabera bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012, bakazaburanishirizwa mu Rwanda umunsi bafashwe kuko ICTR igeze ku musozo.

Rwandikayo yari Burugumesitiri muri Komini Gisovu, Ndimbati yari umucuruzi ukomye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Bose bakurikiranyeho ibyaha byinshi bya Jenoside birimo ubufatanya cyaha, gukora Jenoside n’ubugambanyi.

James Arguin wari uhagarariye ICTR yatangaje ko nubwo akazi ka ICTR karimo kurangira imikorere n’u Rwanda izahoraho. Kugeza ubu basigaranye amadosiye asigaye agifite ibibazo, azoherezwa nibimara gucyemuka.

Ati: “Izi dosiye za nyuma ntizisoje umubano w’u Rwanda na ICTR. Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda kugira ngo abagishakishwa batarafatwa nabo bafatwe”.

Dosiye zisigaye zigifite ibibazo harimo iya Bernard Munyagishari na Phenias Munyangarama bagifungiye muri gereza y’uru rukiko. Hakiyongeraho n’indi dosiye ya Kabuga utarafatwa.

Martin Ngoga, Umushinjacyaha wa Repubulika, yatangaje ko hakiri imbogamizi z’igihe kigenda gishira kandi hari abakurikiranyweho Jenoside benshi bakidegembya hanze. Ati: “igihe nicyo mbogamizi u Rwanda cyangwa amahanga bigenda bihura nayo. Kuko bishoboka ko hari abatazagezwa imbere y’ubutabera”.

Gusa yingeyeho ko ubushinjacyaha bwa ICTR bufite imikoranire myiza n’ubw’u Rwanda, bityo akavuga ko hari ikizere ko ibibazo byinshi bizacyemuka. Inshingano ICTR isigaranye ni izo guhiga abakidegembya rukabohereza u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka